Hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazahatanira kwegukana intsinzi mu marushanwa yitwa ‘Groove Awards’, ibihembo bitegurirwa abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, bikabera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa ‘Skiza’, agashami ka ‘Safaricom.
Igikorwa cyo kwemeza urutonde rw’abahanzi bazitabira ayo marushanwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata, i Nairobi muri Kenya, mu nzu ya Museum Hill, Louis Leakey Auditorium kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Nk’uko Moriah Entertainment Group ihagararariye aya marushanwa mu Rwanda no mu Burundi yabitangaje binyuze ku rubuga rwayo, abahanzi batandatu baturuka mu Rwanda batowe ni ‘Bahati Alphonse’, ‘Gaby Ireene Kamanzi’, ‘Theo Uwiringiye’, ‘Tonzi’, ‘Kabaganza Liliane’ na ‘Bizimana Patient’.
Aba bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi bari kumwe ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana, muri bo hakaba ari mo hazatorwamo umuhanzi umwe uzaba umuhanzi wa Gospel w’umwaka wa 2013 mu Rwanda, ari na we uzahabwa ibihembo.
Uyu muhanzi akazamenyekana binyuze mu matora azaba hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no kuri interineti, binyuriye ku rubuga www.grooveawards.co.ke, ndetse hakaba hari n’uburyo umuntu ashobora gutorera kuri Facebook, anyuze kuri paji ya Groove Awards, dore ko byanatangajwe ko n’amatora yahise atangira, ariko gutora hakoreshejwe SMS biza bizakorerwa muri Kenya binyuriye ku murongo wa Safaricom ari yo muterankunga mukuru w’aya marushanwa.
Abahanzi batsinze bazatangazwa tariki ya 1 Kamena 2013, nyuma y’ibikorwa bitandukanye abahatana bazitabira, birimo gusura no gufasha abatishoboye n’impfubyi bo mu gihugu cya Kenya, aho aya marushanwa abera.
Kuva mu w’2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga ijana na mirongo itanu bahawe igihembo cya Groove Awards bashimirwa n’ impano yabo yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Ubu ni ku nshuro ya kane u Rwanda rujya guhatanira aya marushanwa ya Groove Awards, kuko abahanzi bo mu Rwanda bayitabiriye bwa mbere mu w’2010, maze igihembo cyegukanwa n’itsinda ‘The Sisters’ yari igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi, naho mu w’2011 cyegukanwa n’itsinda ‘Blessed Sisters’, mu gihe mu mwaka ushize w’2012, ubwo u Rwanda rwari ruhamagawe ku nshuro ya 3 cyegukanywe n’umuhanzi ‘Eddie Mico’.
Bamwe mu bahanzi bahembwe ibihembo bikomeye umwaka ushize ni nk’abanyakenya ‘Eko Dydda’ na ‘Emmy Kosgey’ bahawe ibihembo by’abahanzi b’umwaka (Umugabo n’Umugore), hamwe n’itsinda ‘Adawnage Band’ ryo muri Kenya na ryo ryahawe igihembo cy’Itsinda ry’umwaka.
Dore urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya ’Groove Awards 2013’:
Artist of the Year (Uganda)
Coopy Bly
Exodus
Holy Keane Amooti
Jackie Senyonjo
Ruyonga
Wilson Bugembe
Artist of the Year (Rwanda)
Bahati Alphonze
Gaby Irene Kamanzi
Theo Uwiringiyimana
Tonzi
Kabaganza Liliane
Patient Bizimana
Artist of the Year (Tanzania)
Bahati Bukuku
Bonny Mwaitegi
Christina Shusho
Martha Mwaipaja
Rose Muhando
Upendo Nkone
Artist of the Year (Burundi)
David Nkundimana
Dudu Niyukuri
Fabrice Nzeyimana
Fortrand Bigirimana
Redemption Voice
Seraphins Song



















TANGA IGITEKEREZO