00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bahawe Groove yemera ko hari abahawe ibihembo atari bo bari babikwiye

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 20 October 2013 saa 10:43
Yasuwe :

Umunyamakuru Claude Ndayishimiye, wahawe igihembo cy’umunyamakuru mwiza mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013, yemera ko hari bamwe mu bahawe ibihembo atari uko ari bo bari babikwiriye, ahubwo ari uko ari bo batowe kurusha abandi, nk’uko amategeko y’iri rushanwa abigena.
Gusa Ndayishimiye, usanzwe umenyerewe ku izina rya Mc Clau, yirinze kugira uwo atunga agatoki, n’ubwo ibyiciro byakunze kugarukwaho na benshi ko byahawe abatari babikwiriye ari icya Producer w’umwaka, Video Nziza (…)

Umunyamakuru Claude Ndayishimiye, wahawe igihembo cy’umunyamakuru mwiza mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013, yemera ko hari bamwe mu bahawe ibihembo atari uko ari bo bari babikwiriye, ahubwo ari uko ari bo batowe kurusha abandi, nk’uko amategeko y’iri rushanwa abigena.

Claude Ndayishimiye, umunyamakuru w'umwaka; akora kuri Authentique Radio mu kiganiro "Umuhanzi w'Icyumweru" nacyo cyahembwe

Gusa Ndayishimiye, usanzwe umenyerewe ku izina rya Mc Clau, yirinze kugira uwo atunga agatoki, n’ubwo ibyiciro byakunze kugarukwaho na benshi ko byahawe abatari babikwiriye ari icya Producer w’umwaka, Video Nziza y’umwaka, Best Dance Group na Indirimbo ya Hip-Hop y’umwaka.

Mc Clau, usanzwe ari n’umuyobozi wa Kampani y’abanyamideli yitwa PMA, yasabye ko mu marushanwa ataha ya Groove Awards mu Rwanda hari ibyazahindukamo.

Ati “Hari abo nanjye nemera ko batwaye ibihembo ariko atari bo bari babikwiriye, ariko ni uko hahembwe abatowe cyane bityo nasaba ko ubutaha hajya harebwa uko hatakoreshwa gusa amajwi y’uko abantu batowe kuri SMS na Internet.”

Kanda HANO urebe amafoto menshi

Mc Clau yongeraho ati “Siniyumvisha impamvu hari bamwe bagiye bashaka kuvuga ko aya marushanwa atanyuze mu mucyo kandi harakurikijwe uwatowe kurusha abandi, abatsinze ni abatowe kurusha abandi.”

Ati “Kandi burya, umuntu akwiye kumenya ko iyo hatangajwe urutonde rw’abahatana buri wese muri bo aba afite amahirwe”.

Claude Ndayishimiye kuri Red Carpet yinjira muri Groove Awards Rwanda 2013

Ku bijyanye n’ibyavuzwe ko gutanga ibihembo bya Groove byaba byarajemo ikimenyane gishingiye basengera mu itorero rya Zion Tample na Radio Authentique, Mc Clau yavuze ko ibi atari ukuri.

Yagize ati “Zion Temple (ifite Radio Authentique) ni rimwe mu matorero manini mu Rwanda. Twariyamamaje uko bishoboka kose n’abo mu mahanga baradutoye benshi cyane. Twari tuzi ko igisabwa ari kimwe, kwiyamamaza ugatorwa kandi nibyo twakoze.”

Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainement, umwe mu bateguye aya marushanwa yatangarije IGIHE ati ”Birashoboka ko hari abantu abo bashakaga atari bo batsinze ariko tuzi ko twabikoze mu mucyo kandi imbere y’Imana.”

Mc Clau amaze guhabwa igihembo cy'umunyamakuru w'umwaka muri Groove

Urutonde rw’abegukanye ibihembo:

  • Umuhanzi mushya w’umwaka: Uwamahoro Gloria
  • Indirimbo y’umwaka: "Menye Neza" ya Patient Bizimana
  • Indirimbo nziza yo kuramya no guhimbaza: "Menye Neza" ya Patient Bizimana
  • Umuhanzi w’umwaka mu bagabo: Patient Bizimana
  • Umuhanzi w’umwaka mu bagore: Gaby Irene Kamanzi
  • Korari y’umwaka: Alarmes Ministries
  • Indirimbo ya hip hop: "Rubasha" ya Karyango Bright
  • Producer w’umwaka: Dj Folo
  • Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Aimee Uwimana
  • Website y’umwaka: Ubugingo.com
  • Ikiganiro cy’umwaka: "Umuhanzi w’Icyumweru" cyo kuri Radio Authentic (Zion Temple)
  • Umunyamakuru w’umwaka: Ndayishimiye Claude, wa Radio Authentic ya Zion Temple
  • Itsinda: Azaph Drama Team (Zion Temple)
  • Video nziza y’umwaka: "Ntararenga" y’umuhanzi Olivier Roy (wo muri Zion Temple)

N’ubwo abatandukanye bavuze byinshi kuri iki gikorwa, bashimye byimazeyo ko mu Rwanda habonetse Groove Awards Rwanda nk’ikizajya igira uruhare rukomeye mu zamura ibihangano bihimbaza Imana.

Amwe mu mafoto:

Roy, wahawe igihembo cya Video nziza y'umwaka; kimwe mu byiciro bikemangwaho kuba cyarahawe utagikwiye
Umunyarwenya Eric Omondi w'Umunyakenya
Gaby, umwe mu bahanzi bari bamaze igihe badahabwa igihembo kandi bivugwa ko yakoraga cyane
Umuraperi Bright M. waririmbye indirimbo "Umucunguzi" umwe mu bahabwaga amahirwe menshi yo kuba yakwegukana igihembo cya Hip-Hop Song of the Year muri Groove
Igikorwa cyo guhemba abitwaye neza kurusha abandi muri Gospel binyuze muri Groove Awards cyarishimiwe cyane
Numa Alain (imbere i bumoso), umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka muri Groove, ni umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha, kwamamaza no gutegura ibitaramo muri MTN Rwanda
Mu bihembo 16 byatanzwe muri Groove Awards Rwanda 2013, 6 byegukanywe n'abo muri Zion Tample

Kanda HANO urebe amafoto menshi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages