La Rose usanzwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aherutse gukora indirimbo zirimo; Umukiranutsi yakoranye na Daniel Ngarukiye, Gushima yakoranye na Serge Iyamuremye n’izindi.
Uyu muhanzikazi avuga ko ibyo kubwiriza ijambo ry’Imana ari impano nshya muri we yahishuriwe nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gitumye bafunga insengero.
Ati “Nabitangiye mu gihe Coronavirus yatumaga bafunga insengero, niho twatangiye gusenga dukoresheje ikoranabuhanga, tugasengana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Avuga ko uko yabwirizaga ari byo byatumye abo basengana bamusaba gutangira gushyira ibyigishwa ku rubuga rwa YouTube mu rwego rwo kubwiriza benshi kurushaho.
La Rose yahise atangira gufata amajwi n’amashusho y’ibibwiriza bitandukanye akabishyira ku muyoboro we wa YouTube.
Uyu muhanzikazi yongeyeho ko kubwiriza ijambo ry’Imana ari iby’umuryango we kuko ababyeyi be bose aribyo bakoraga.
Ati “Iyi ni impano numva ko naba narakuye ku babyeyi banjye, mama wanjye yitabye Imana ari Apôtre mu gihe papa we yari Pasiteri, hari byinshi nabigiyeho nzajya nsangiza abankurikira.”
Uyu muhanzikazi icyakora yamaze impungenge abakunzi b’umuziki we, ahamya ko nubwo yinjiye mu mwuga wo kuvuga ubutumwa bwiza atazigera ahagarika kuririmba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!