00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Pastor Christopher yishimiye uko Abarundi bakiriye ibihangano bye

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 October 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Pastor Christopher akubutse i Burundi mu gitaramo yari yatumiwemo na mugenzi we Mama Babby, wamurikaga Album ye ya mbere y’amashusho yitwa "Simama na Fasi nzuri".
Muri iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi nyarwanda, w’icyamamare mu bihangano bya gospel, yasusurukije abari bacyitabiriye karahava, anavuga ko yatunguwe n’uko yasanze afite abakunzi benshi muri iki gihugu.
Ndayisenga Christopher ni umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa (…)

Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Pastor Christopher akubutse i Burundi mu gitaramo yari yatumiwemo na mugenzi we Mama Babby, wamurikaga Album ye ya mbere y’amashusho yitwa "Simama na Fasi nzuri".

Muri iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi nyarwanda, w’icyamamare mu bihangano bya gospel, yasusurukije abari bacyitabiriye karahava, anavuga ko yatunguwe n’uko yasanze afite abakunzi benshi muri iki gihugu.

Ndayisenga Christopher ni umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa (Pastor) ufatikanya na Apotle Sarah kuyobora itorero ryitwa Ark of Peace (Inkuge y’amahoro) ry’i Kigali.

Pastor Christopher yasabwe n’abari bitabiriye iki gitaramo ko yazagaruka vuba akabaririmbira indirimbo zose ziri kuri Album ye yitwa ‘Ndiho’.

Abarundi muri iki gitaramo bari biteze abandi baririmbyi nka Angel Kysake wo muri Uganda, Felix Harerimana w’i Kigali birangira batababonye kuko bafatiriwe n’impamvu batari bateguye ari nako Abarundi baboneyeho akanya ko gushima byimazeyo uyu muririmbyi Christopher kuko yabibagije kubura kw’aba batahabonetse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages