00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Geraldine n’umuryango we bimukiye muri Canada

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 7 June 2013 saa 07:31
Yasuwe :

Umuhanzi Muhindo Stahimili Geraldine uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’umuryango we bimukiye muri Canada kubera umurimo wo kubwiriza n’amasomo.
Aganira na IGIHE, Muhindo yatangaje ko azamara igihe kinini muri Canada. Gusa avuga ko kuba yarimutse bitazamubuza gukomeza guhimba indirimbo.
Anavuga ko ubu hari indirimbo nshya yashyize hanze yitwa “Gidiyoni”.
Yagize ati”Tumaze igihe gito muri Canada, turimo kwiga ariko n’umurimo w’Imana turawukomeje, hari umuzingo mushya ndimo gutegurwa, (…)

Umuhanzi Muhindo Stahimili Geraldine uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’umuryango we bimukiye muri Canada kubera umurimo wo kubwiriza n’amasomo.

Aganira na IGIHE, Muhindo yatangaje ko azamara igihe kinini muri Canada. Gusa avuga ko kuba yarimutse bitazamubuza gukomeza guhimba indirimbo.

Anavuga ko ubu hari indirimbo nshya yashyize hanze yitwa “Gidiyoni”.

Yagize ati”Tumaze igihe gito muri Canada, turimo kwiga ariko n’umurimo w’Imana turawukomeje, hari umuzingo mushya ndimo gutegurwa, ariko igihe cyo kuwushyira ku mugaragaro ntikiragera.”

Avuga kandi ko ari kwiga icyongereza ku buryo mu gihe gito azatangira kuririmba muri uru rurimi.

Geraldine Stahimili yatangiriye ubuhanzi bwe mu itorero rya ADEPER Nyarugenge mu mwaka 1996 ubwo yakiraga agakiza.

umuhanzi Geraldine avuga ko atazi igihe azagarukira mu Rwanda kuko ari mu masomo anakora umurimo w'Imana

Mbere yo kuba umuhanzi ku giti cye yariribye muri choral yitwa Rangurura yo muri ADEPER, paruwase ya Nyarugenge, aza kuyivamo ajya kuririmba muri choral Hoziyana nayo yo muri paruwase ya Nyarugenge.

Geraldine n’umugabo we Reverend Desire Muhindo batumiwe mu Gihugu cya Canada nka ba misiyoneri. Bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakorera umurimo wo kubwiriza mu gihugu cya Kenya.

Amaze gushyira hanze umuzingo yise “Higura umuhigo”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages