00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh bwakomoje ku byo kuva muri ADEPR

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 August 2026 saa 05:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh bwakomoje ku bibaza ko ishobora gusezera muri ADEPR ikaba yakora umuryango w’ivugabutumwa ‘Ministry’ udafite idini cyangwa itorero yegamiyeho.

Ibi babigarutseho ku wa 12 Kanama 2026, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo guteguza igitaramo cyabo cyiswe ‘Iratsinze Live Concert Season III’, kizabera i Rubavu ku wa 22 na 23 Kanama 2026.

Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru yabajije niba nta gahunda ihari y’uko iyi korali yahinduka Ministry ikaba yakora ivugabutumwa mu buryo bwigenga, itakibarizwa muri ADEPR, ariko ubuyobozi bwayo bubihakana bwivuye inyuma.

Haragirimana Fabien, usanzwe ayoboye iyi korali, yavuze ko icyo gitekerezo kitari ku meza yabo kandi nta n’impamvu yo kugitekerezaho bafite, kuko banyuzwe n’uburyo bakorera muri ADEPR.

Ati “Aho turi turanyuzwe. Ntabwo duteganya kuva muri ADEPR rwose.”

Korali Jehovah Jireh yatangiye mu 1998 itangijwe n’abanyeshuri batandatu biganaga amasomo ya nimugoroba muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Kugeza ubu, iyi korali ifite abaririmbyi barenga 160, mu gihe imaze gukora indirimbo zirenga 80 ndetse na album enye. Kuri ubu iri gukora kuri album yayo ya gatanu.

Jehovah Jireh iri mu makorali akomeye ya ADEPR, ikaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Imana Ikwiye Amashimwe’, ‘Nibwo Bumana’, ‘Yesu Ariho’, ‘Ayo Mateka Ntazibagirane’, ‘Abana ni Umugisha’, ‘Iw’Abandi’ n’izindi nyinshi.

Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh bwavuze ko bunyuzwe nta cyabakura muri ADEPR
Korali Jehovah Jireh ifite igitaramo kizabera i Rubavu muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages