Umuhanzi wubatse izina mu karere mu ndirimbo zo guhimbaza Imana , Rose Muhando, agiye gukorera ibitaramo mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare aho azaba afatanyije n’abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo z’Imana mu Rwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Pastor Uwihirwe Isaie wateguye igiterane uyu muhanzi ajemo, yemeje ko Muhando agomba kugera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu hanyuma guhera kuwa Kane tariki ya 13-16 Ugushyingo akazajya yitabira igiterane cy’ivugabutumwa, guhimbaza Imana n’ibitangaza cyateguwe i Nyagatare.
Pastor BAHO Isaie uyobora Itorero Kabuga Agape Pentecoste yavuze ko muri icyo giterane Rose Muhando azaba afatanyije n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimoTheo Bosebabireba, Liliane Kabaganza n’undi witwa Claude Bigiriherezo.
Icyo giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pr Russe, Ev Jennifer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’icyo giterane cy’i Nyagatare, abatuye Umujyi wa Kigali na bo bazataramirwa n’aba bahanzi mu gitaramo kizabera i Kabuga tkuva ku itariki ya 20-23 Ugushyingo 2014 aho kwinjira bizaba ari ubuntu.


















TANGA IGITEKEREZO