Mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kwegera Imana muri gahunda ze z’ivugabutumwa, umukozi w’Imana ’Pastor Yves Kalinda’ uyobora umuryango ’Peace Evangelical Center’, yanditse igitabo yise "Gusenga, Imbaraga z’Amasengesho".
Iki gitabo, Pastor Kalinda ubwe yemeza ko ari Imana yakimuhumekeyemo ngo gifashe umuntu wese ukunda gusenga akanabikora, nndetse anasobanukirwe neza imbaraga z’amasengesho.
Nk’uko tubikesha urubuga Isange baganiriye, yagize ati: "Ni kenshi tujya kuvuga ubutumwa ariko umuntu yasohoka mu rusengero akibagirwa ibyo yigishijwe kandi byari byamufashije, ariko iki gitabo gishobora gufasha umuntu wese, aho yaba ari hose, mu gihe cyose. Dushobora kutabona umwanya wo kwicarana umwanya uhagije, ariko wakwicara ugasoma utuje ukamenya icyo Imana ishaka kukubwira. Ikindi kandi inyandiko ntijya ipfa kuko ihoraho ibihe n’ibihe.”
Uyu mugabo ubusanzwe ukunda gusenga, yemeza ko gusenga bikingura ijuru, kandi ko intwaro zose z’Umwuka zibonerwa mu gusenga no kwegera Imana ndetse no kuganira na Yo.
Yatangaje ko iki gitabo ’Gusega, Imbaraga z’Amasengesho ari cyo cya mbere yanditse, ariko kizakurikiwa n’ikindi yise “Uburyo bwo Gusenga, Gusenga Guhindura” kikazasohoka mri Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO