Iki giterane cyiswe “Refresh women Conference” kizaba mu gihe cy’iminsi ine kuva kuri uyu wa Kane tariki 17 kugeza ku wa 20 Werurwe kuri New Life Bible Church Kicukiro.
Pastor Mugisha Florence, Umufasha w’Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church ari na we wahawe iyerekwa ry’igiterane ‘Refresh Women’ yabwiye IGIHE ko bashima Imana kuba Covid-19 yaragenje make none bakaba bagiye kugikora imbonankubone ariko kikazatambuka no ku mbuga nkoranyambaga z’Itorero.
Yavuze ko mu myaka umunani ishize iki giterane kibaho cyamuhaye ubuzima nk’umubyeyi, nk’umukirisitu ariko kandi n’abandi bibageraho.
Judith Katabarwa, Umuhuzabikorwa w’iki giterane akaba n’Umuhuzabikorwa w’abagore muri New Life Bible Church, yavuze ko ari umwanya mwiza ku bakobwa n’abagore bashaka guhembuka.
Ati “Mu buryo bw’umwuka twiteze kongera gukura. Tumaze igihe turi mu masengesho dusengera abagore n’abakobwa ngo bongere guhembuka kandi uru ni urugendo rw’ububyutse.”
Diana Kamugisha wari uhagarariye abahanzi bazaririmba muri iki giterane, yavuze ko abaramyi bafite uruhare runini muri iki giterane kuva cyatangira kubaho.
Abavugabutumwa bazigisha muri iki giterane barimo Pastor Charles Mugisha n’umugore we Florence Mugisha bafatanyije kuyobora New Life Bible Church iherereye Kicukiro, Hortense Mazimpaka, Rev Faithful M. Mutibvu, Pastor Grace Serwanga n’abandi.
Iki giterane kizaririmbamo Liza Kamikazi, Dorcas Ashimwe, Mpundu Bruno, Kavutse Olivier, Chryso Ndasingwa, Guy Alain, Nkomeze Alexis uzwi muri Gisubizo Ministry na Diana Kamugisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!