00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka umuryango n’Igihugu bitangirira ku kwita ku mwana - Apôtre Mignonne Kabera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 July 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera, yavuze ko kubaka umuryango uhamye n’Igihugu gikomeye bitangirira ku kwita ku mwana, ari na yo mpamvu iri torero ryiyemeje gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abana, by’umwihariko abakobwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho Noble Family Church, ku bufatanye na Women Foundation Ministries n’Akarere ka Gasabo, bafashije abana b’abakobwa bo mu miryango itishoboye.

Muri iki gikorwa cyahuriranye na gahunda yo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu Biruhuko mu Karere ka Gasabo, abakobwa ibihumbi bibiri bahawe ibikoresho bitandukanye by’isuku birimo udutambaro tw’isuku twifashishwa mu gihe cy’imihango, impapuro z’isuku, amasabune, amavuta yo kwisiga, umuti wo koza amenyo n’uburoso bwo koza amenyo.

Apôtre Mignonne Kabera yavuze ko gufasha abana b’abakobwa atari igikorwa cy’ubugiraneza gusa, ahubwo ari ishoramari ryubaka ejo hazaza h’umuryango n’Igihugu.

Ati "Nka Noble Family Church twizera ko kubaka umuryango n’Igihugu bitangirira ku kwita ku mwana. Ni yo mpamvu twiyemeje kugira uruhare mu gufasha abana b’abakobwa kugira ubuzima bwiza, kubigisha isuku no kubasobanurira akamaro ko kwiyitaho. Turifuza ko nta mwana w’umukobwa wakongera guhura n’ibibazo biterwa no kubura ibikoresho by’isuku cyangwa ngo ashukishwe ibyo akeneye."

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Régis mu ijambo rye yashimye ubufatanye bumaze igihe hagati yabwo na Noble Family Church, buvuga ko atari ubwa mbere iri torero rifasha abatishoboye.

Mu mwaka ushize, Noble Family Church yatanze inkunga ya miliyoni 16 Frw, mu gihe ku wa 11 Kanama 2026 hateganyijwe gutangwa izindi miliyoni 10 Frw zo gufasha imiryango itishoboye.

Nyuma y’iki gikorwa, Apôtre Mignonne Kabera yatumiye abagore n’abakobwa kuzitabira igiterane ngarukamwaka cya ’All Women Together’, kizabera muri BK Arena kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 15 Kanama 2026.

Abana b'abakobwa 2000 bahawe inkunga y'ibikoresho byiganjemo iby'isuku
Bamwe mu bana bahawe ibikoresho byiganjemo iby'isuku
Apôtre Mignonne Kabera yibukije abari muri iki gikorwa ko kubaka umuryango n’Igihugu bitangirira ku kwita ku mwana
Nyuma y'iki gikorwa bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages