00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Itabaza yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 31 July 2013 saa 09:30
Yasuwe :

Korali Itabaza ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Karama kuri paruwasi ya Muganza, yateguye igiterane cy’iminsi ibiri mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda yayo ifite yo kurwanya burundu ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane ihereye mu rubyiruko, icyo giterane kikazaba taliki ya 11 n’iya 12 Kanama muri 2013.
Nk’uko umuyobozi w’indirimbo muri iyi korali Jean Claude Muhire yabidutangarije, icyo giterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Imbaraga z’umukristo mu kurwanya ibiyobyabwenge”. Ni (…)

Korali Itabaza ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Karama kuri paruwasi ya Muganza, yateguye igiterane cy’iminsi ibiri mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda yayo ifite yo kurwanya burundu ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane ihereye mu rubyiruko, icyo giterane kikazaba taliki ya 11 n’iya 12 Kanama muri 2013.

Nk’uko umuyobozi w’indirimbo muri iyi korali Jean Claude Muhire yabidutangarije, icyo giterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Imbaraga z’umukristo mu kurwanya ibiyobyabwenge”. Ni muri urwo rwego icyo giterane kizanabera ahakunze kugaragara urubyiruko ku kibuga cy’amashuri abanza cya Karama.

Muhire akomeza avuga ko mu gukora icyo giterane no kugera ku nshingano bihaye zo kugeza ubutumwa bukangurira urwo rubyiruko hamwe na Korali Itabaza ahagarariye hazifashishwa n’imbaraga z’abandi bahanzi bakunzwe.

Umuyobozi wa korali avuga ko bazataramana na Faustin Murwanashyaka na Manishimwe Stella Christine, umuvugabutumwa akazaba ari Boniface Singirankabo uzwi ku izina rya “Mukazana w’Imana”.

Muri iki giterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge kizaba tariki ya 11-12 Kanama 2013 kuri ADEPR Karama, Korali Itabaza izaboneraho kwerekana ingengo y’imari (Budget) yayo, dore ko iteganya gushyiraho koperative kugira ngo bajye babasha gukora umurimo w’Imana bitabagoye.

Uretse ubutumwa bwo kuririmba iyi korali igira n’ibindi bikorwa by’ubufasha itanga ku batishoboye. Korali Itabaza igizwe n’abaririmbyi basaga 53, urubyiruko rwiga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse no muri kaminuza rukaba arirwo rufata umubare munini, ikaba imaze gusohora Album imwe gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages