Korali Amahoro ADEPR Remera yashyize hanze amashusho y’indirimbo Shimwa Mana izaba iri kuri album yabo nshya mu gihe bitegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 bamaze bavuga ubutumwa bwiza.
Nk’uko Perezida wa Korali Zacharia Ntakirutimana yabitangarije IGIHE, ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo Shimwa Mana iri muri zimwe zizacurangwa mu gitaramo bari gutegura vuba.
Yagize ati “Ubu twasohoye amashusho y’indirimbo yacu Shimwa Mana, ikubiyemo ishimwe ryacu dutura Imana kubyo yadukoreye byose mu myaka 20 ishize kandi twizeye ko izakora ku mitima ya benshi.”
Zacharia yakomeje adusobanurira ko uretse aya mashusho bashyize hanze, barimbanije imyiteguro y’igitaramo bari gutegura aho bazaba bizihiza imyaka 20 bamaze mu murimo w’ivugabutumwa no kwigisha amahoro Mujyi wa Kigali no hanze yawo.
Igitaramo cyabo kitwa “Amahoro Iwacu Celebration” cyikaba giteganyijwe ku itariki ya 16 Ugushyingo 2014 kuva saa cyenda z’amanywa kuri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari ukwerekana urupapuro rw’ubutumire gusa.
Korali Amahoro yamenyekanye mu ndirimbo “Ntabwo yakuretse, Igiti cy’inganzamarumbo” n’izindi.
Imyaka 20 irashize, ariko ubuyobozi bwa Korali Amahoro buravuga ko bugiye kwongera ivugabutumwa ari na yo mpamvu hateguwe igitaramo cyiswe “Amahoro Iwacu Celebration”.
Uretse Korali Amahoro izataramira abatumiwe, umuhanzi Simon Kabera azifatanya nabo ndetse na Pasiteri Antoine Rutayisire niwe uzaba uhari nk’umuvugabutumwa w’umunsi.


















TANGA IGITEKEREZO