00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Agape yo muri ADEPR Nyarugenge yahurije Siloam na Jehovah Jireh mu giterane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2025 saa 09:53
Yasuwe :

Korali Agape ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane cy’iminsi ibiri yahurijemo korali zifite amazina muri iri Torero zirimo Siloam yo ku Kumukenke na Jehovah Jireh.

Iki giterane kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu Gakinjiro mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku wa 24-25 Gicurasi 2025.

Ni igiterane cyateguwe hagendewe ku ntego igira iti “Ukuboko k’Uwiteka”, iboneka muri Yesaya 59:1, hagira hati "Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva."

Umuyobozi wa Korali Agape, Prof Sagahutu Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko iki giterane kigamije guhembura imitima y’abantu ndetse n’itorero muri rusange.

Yavuze ko “muri iki giterane tuzagira umwanya uhagije wo kuramya, guhimbaza Imana, kumva ijambo ry’Imana ndetse no gusenga.”

Prof Sagahutu yavuze ko iki giterane cyatumiwemo andi makorali arimo Siloam yo muri ADEPR Kumukenke, Korali Jehovah Jireh, Korali Enihakore n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, Lunch Hour Worship Team.

Agape ni korali imaze imyaka irenga 25 ikora umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge. Yagize uruhare mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo n’indi mirimo itandukanye y’urukundo nk’uko izina ryayo ribivuga, Urukundo rw’Imana.

Korali AGAPE imaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo izazamuye izina ryayo nka “Abasirikare”, “Ukuboko kwiza”, “Ineza yawe”, “Urugendo” na “Arenyegeza” iheruka gusohora.

Agape ni korali ifite amateka yihariye kuko yatangiye ari itsinda ry’abaririmbyi bake cyane nyuma iza kugenda yaguka, ikaba ibarizwamo abasaga 130.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages