Cyriaque Ngoboka uri mu batangiranye urugendo rwo gushinga Choeur International, yahamirije IGIHE ko uyu mugabo yaguye mu bitaro bya CHUK.
Yagize ati ”Iyo nkuru ni impamo, yatabarutse kuwa 17 Ugushyingo 2020, yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.”
Karemera wari Perezida w’icyubahiro nyuma y’imyaka 10 yamaze ari umuyobozi w’iyi korali, yatabarutse afite imyaka 71. Kubura uyu mubyeyi ngo ni ukubura inkingi ya mwamba, kuko yari umwe mu bubatse buri wese wagiye amusangamo.
Ngoboka ati ”Ni ibihe bitari byiza kuri korali, kubura uyu mugabo ni igihombo gikomeye cyane. Yatwigishije uburyo tugomba gukora, kwishakamo imbaraga, yakunze kudushakira amahugurwa ndetse yakunze guharanira iterambere ryacu.”
Chorale Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yashinzwe mu 2006, Karemera aba umuyobozi wayo kugeza mu 2016 ubwo yagirwaga umuyobozi w’icyubahiro.
Chorale Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali iyo bataramye benshi barahimbarwa



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!