Beauty for Ashes yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. Iri tsinda ryasohoye indirimbo nshya ryise ‘Yesu Ni Sawa’ mu majwi n’amashusho, ni nayo ibimburiye indirimbo riteganya kubumbira kuri album nshya riri gutegura.
Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier yabwiye IGIHE ko itsinda ayoboye ryihaye intego zikomeye muri uyu mwaka wa 2017 ndetse ngo rirashakisha inzira rizakoresha mu kwigaragaza nka rimwe mu baririmbyi bamaze gushinga imizi mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Uburasirazuba.
Yavuze ko mu byo bateganya gukora harimo gushyira hanze album mu gitaramo kinini bazakora muri Nyakanga 2017 ndetse ngo hari n’ibitaramo bashobora kuzakora hanze y’u Rwanda nibiramuka bikunze.
Yagize ati “Ubu twasohoye indirimbo yitwa ‘Yesu ni sawa’, iyi ari imwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album yacu duteganya gusohora mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, nibikunda hari n’ibitaramo dushaka kuzakorera mu bindi bihugu mu kumenyekanisha umuziki wacu.”
Yongeyeho ati “Iyi Album rero izaba itandukanye n’izindi twakoze mu myaka ishize kuko yo izaba ifite umwihariko wo kuba harimo injyana yacu isanzwe ya Rock ariko noneho inavanzemo n’Ikinyafurika.”
Mu mashusho y’indirimbo nshya Beauty for Ashes basohoye bakoreshejemo umwana w’umuhungu witwa Mbonigaba wamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kugendera kuri skateboard.



















TANGA IGITEKEREZO