Itorero WSCR (Wells Salvation Church Rwanda) mu Kinyarwanda bisobanuye “Itorero ry’amariba y’agakiza”, ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gusengera abashumba baryo kikazaba tku iariki ya 19 - 26 Ukwakira 2014.
Uyu muhango uteganyijwe tariki ya 26 Ukwakira 2014 uzabera kuri Labana Hotel kuva saa munani z’amanywa nk’uko Bihonzi Gedeon umuvugizi wungirije wa WSCR abitangaza.
Yagize ati “ Uyu muhango wo gusengera abashumba bane, watumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pasiteri Antoine Rutayisire hamwe na Apotre Mukwiza Simeon uyobora Wells Salvation Church ku Isi akaba ari na we watangije iri torero mu Rwanda mu mwaka wa 2010.”
Abashumba bane bazimikishwa amavuta kuri uyu munsi harimo Kigabo Douglas (ni we muvugizi w’iri torero mu Rwanda), Bihonzi Gedeon (Umuvugizi wungirije w’itorero WSCR), Kanyeshyamba Salomon na Mukiza Charles. Usibye abo bashumba bazasengerwa muri uwo muhango biteganijwe ko hazasengerwamo abakuru b’itorero batanu n’abadiyakoni 10.
Iki giterane kizajya kibera kuri WSCR ku Kimironko mu Karere ka Gasabo buri munsi guhera saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa moya z’umugoroba. Rehoboth Ministries ibarizwa muri iri Torero ikaba izizihiza ibi birori.


















TANGA IGITEKEREZO