00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Solution Centre Church’ ryateguye igiterane cy’ubuhanuzi

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 23 May 2013 saa 04:35
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi kugeza ku cyumweru tariki ya 2 Kamena 2013, itorero ‘Solution Centre Church’ ryateguye igiterane ngarukamwaka cy’ubuhanuzi kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kikazabera ku nyubako yaryo ku Gisozi buri munsi guhera saa cyenda z’igicamunsi (15h00/3pm).
Nk’uko twabitangarijwe na Bishop Bagira Valens, insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iki giterane ni “Nyamara dufite ijambo ry’ubuhanuzi kuri mwe”, aho abakozi b’Imana barimo Apostle Masasau, (…)

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi kugeza ku cyumweru tariki ya 2 Kamena 2013, itorero ‘Solution Centre Church’ ryateguye igiterane ngarukamwaka cy’ubuhanuzi kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kikazabera ku nyubako yaryo ku Gisozi buri munsi guhera saa cyenda z’igicamunsi (15h00/3pm).

Nk’uko twabitangarijwe na Bishop Bagira Valens, insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iki giterane ni “Nyamara dufite ijambo ry’ubuhanuzi kuri mwe”, aho abakozi b’Imana barimo Apostle Masasau, Umubwirizabutumwa Sugira Steve, ba Bishop Murisa na Joseph ndetse n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nka Nelson Mucyo, Goreth Uzamukunda na Theo Bosebabireba n’abandi bazabana n’abazakitabira.

Muri iki giterane, hazabaho ubuhanuzi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku miryango, aho buri muntu uzakitabira azumva ijwi ry’Imana kandi agahabwa umugisha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages