Nyuma yo kubona ko abagize Korali Iriba batanganya ubushobozi, abanyamuryango bayo bagize igitekerezo cyo gushyiraho ikigega cyafasha buri wese mu rwego rwe kwiteza imbere hashingiwe ku mugabane w’amafaranga igihumbi.Ugurijwe akaba atanga inyungu ya 3%.
Korali Iriba ibarizwa mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Taba riherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajepfo.
Ndagijimana umuyobozi wayo yatangarije IGIHE ko bahamagariwe kuvuga ubutumwa mu ndirimbo, ariko kandi ngo bakora n’ibindi bikorwa by’iterambere, gufasha abatishoboye no gufashanya hagati yabo.
Ati “ Nyuma yo gusanga twese tutanganya ubushobozi twashyizeho ikigega cyitwa “Ishema Family”, umugabane w’umunyamuryango akaba ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi, ariko bitewe n’ubushobozi bw’umuntu ashobora kugura imigabane irenze umwe.Umuriribyi ufite umushinga uciriritse cyangwa ikindi kibazo tumuha umubare w’amafaranga rukana hanyuma akazayishyura ashyizeho inyungu y’amafaranga 3%.”
Akomeza avuga ko nta muririmbyi w’iyi korali ukenera amafaranga ibihumbi magana atatu ngo ajye kuri Banki, ahubwo “Ishema Family “ iyamuha nta ngwate hanyuma akazayishyura.
Ati “ Aho mbiherukira umutungo wa Ishema Family wageraga kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ntawe duheza uje wese atugana ariko azwiho kuba inyangamugayo yemererwa kugura umugabane cyangwa imigabane , bitewe n’ubushobozi bwe.”
Uretse kuba bafasha abatishoboye kuri ubu bafite igikorwa cyo kubakira umwe mu baririmbyi babo w’imfubyi , inzu ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Korali Iriba yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka 1995 igizwe n’abaririmbyi 18, kuri ubu ikaba igizwe n’abagera ku 110. Iyi Korali yagiye igaragara mu bikorwa bitandukanye byo guhemba amakorali yitwaye neza, ikaba yaranegukanye ibihembo bigera kuri bitatu. Harimo icyo yegukanye mu mwaka wa 2010, 2011, 2013 .



















TANGA IGITEKEREZO