Hari aho agira ati “Uribuka ya majoro maremare kuri telefone mvuga gake gake hehe nayo ubu. Erega nawe wanyumva [abwira amashuka] gupfumbatwa nawe no gupfumbatwa nawe nta mahuriro nk’amazi n’umuriro! Araje uwantwaye umutima mureke atambuke niwe umutima wakunze.”
Iyi ni imwe mu ndirimbo zishobora kuba ziri kunyura umuhanzi Safari Irene Mercy wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Ireney Mercey, nyuma yo kurushinga na Igiraneza Julie bari bamaze imyaka ibiri mu buryohe bw’urukundo, kuko nawe yamaze gusezera ku ngaragu ndetse no ku mashuka yararagamo wenyine, ahubwo agatangira ubuzima bushya bwo kubaho mu bundi buzima nyuma yo kurushinga.
We n’umugore we barushinze tariki 12 Kamena nyuma y’aho muri Mata bari basezeranye imbere y’amategeko. Ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Kigali aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu rugo rw’ababyeyi, basezerana imbere y’Imana muri Christian Life Assembly i Nyarutarama, imihango ikomereza mu busitani bwa Romantic Garden ku Gisozi.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko we n’umukunzi we bamenyaniye mu kazi bakaza guhana nimero za telefoni kugeza aho batangiye gukundana.
Ati “Njyewe n’umufasha wanjye twamenyaniye mu kazi, duhana nimero bityo akajya ampamagara nanjye nkamuhamagara bigenda bifata indi ntera. Umunsi wa mbere duhura yari tariki 08 Mata 2019 yanyakiranye urugwiro rwinshi cyane kuko afite umutima ukunda abantu.”
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kumenyana n’umugore we, yatangiye kugenda amwiyumvamo kubera ibintu bitandukanye birimo kuba afite indangagaciro za gikirisitu, umutima mwiza kandi akaba akunda byimazeyo. Ikindi akaba ari umukozi cyane.
Ireney avuga ko nyuma yo kumwiyumvamo, hashize amezi atandatu gusa yahise amutungura ku isabukuru, amusaba ko amubera umukunzi undi nawe aza kubyemera batangira urugendo rw’urukundo rwabo gutyo.
Ati “Yaratunguwe cyane n’ibyishimo byinshi ku buryo nawe yahise anyemerera urukundo atazuyaje.”
Yavuze ko kimwe mu bintu yamukundishije harimo gukorana umwete kuko ari kimwe mu bintu bimuranga.
Ati “Yankundishije gukora cyane kandi nkizera ko byose bishobokera uwizeye Imana, ntakunda umuntu uba mu kutizera ko ibintu bishoboka kuko we muri we yizera ko byose bishoka mu gihe umuntu agihumeka.”
Ireney Mercy yavuze ko we n’umugore Imana nibaha umugisha wo kubyara bateganya nibura kwibaruka abana batanu.
Ireney Mercy ni umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Avuga ko ashima Imana ko yabanye nawe n’umugore we kuva ku ntangiro zo gutegura ubukwe kugeza bubaye.
Ati “Ndashima Imana yabanye natwe mu bukwe bwacu bukagenda neza, ndanayishima ko yampaye umugore mwiza uyubaha kandi usenga akaba kandi ari n’umukozi mbega yujuje ibyo nifuzaga byose.”
Yakomeje avuga ko bitari byoroshye gutegura ubukwe muri Covid-19 ariko yagerageje kubahiriza amabwiriza abifashijwemo n’inzego zishinzwe kubikurikirana.
Yavuze ko yari asanganywe isezerano ry’uko azakora ubukwe bukagenda neza none bikaba byabaye ntacyo ashinja Imana.
Ubukwe bwa Mercy bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse yambarirwa n’abarimo umuhanzi Cyusa Ibrahim ukora umuziki gakondo, umuramyi Bizimana Patient, Ndahiro Willy wamenyekanye muri sinema nyarwanda , Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, Umuratwa Kate Anita wabaye Miss Supranational 2021 n’abandi batandukanye.
Izina rya Ireney Mercy ryazamuwe cyane n’indirimbo zihimbaza Imana nka “Niwe Gisubizo” yakoranye na Gaby Kamanzi , Patrick Nyamitari na Ezra Kwizera, “Umba hafi” yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi. Indirimbo ze zamenyekanye cyane hagati ya 2008 na 2012.
Uyu muhanzi afite album enye z’indirimbo zihimbaza Imana zirimo “Sinziringira umuntu”, “Yesu ntajya ahinduka”, “Uri imbabazi zanjye” na “Ninde utagushima.’’
Umugore we Igiraneza Julie asanzwe na we asenga. Yize muri Kaminuza ya Kyung hee iherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo. Yize mu Ishami ry’ibijyanye n’Ubukerarugendo. Ni n’umuririmbyi muri Korali ya CLA.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!