00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiterane cy’abagore

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 29 July 2013 saa 05:38
Yasuwe :

Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya gatatu igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women together” bisobanuye mumagambo y’ikinyarwanda “Abagore twese hamwe” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga.
Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Minitries na Noble Family Church, igiterane “All women together” cy’uyu mwaka wa 2013, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. Ibi bikaba (…)

Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya gatatu igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women together” bisobanuye mumagambo y’ikinyarwanda “Abagore twese hamwe” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Minitries na Noble Family Church, igiterane “All women together” cy’uyu mwaka wa 2013, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. Ibi bikaba bishimangirwa n’ijambo riri muri bibiliya mu gitabo cya Zaburi 68:12, ngo “Umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”.

Ubuyobozi bwa WFM na NFC bwakomeje butubwira ko iki giterane kigamije kwigisha no kongerera imbaraga abari n’abategarugori kugira ngo babone ubushobozi n’ubutunzi bafite muri Yesu Kristo, bibafashe kubaho mu buzima bwiza kandi bwuzuye nkuko byanditswe muri Yohani 10:10.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’iyi minisiteri arirwo www.wfm.rw, iki giterane kizamara iminsi ine kikazatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 30/07/2013 kugeza kuwa Gatanu tariki ya 02/08/2013, kizajya gitangira saa cyenda (15h00’/3pm) kugeza saa tatu za ninjoro, kuri Women Foundation Ministries.

Lydie Ndoba umwe mu bari gutegura kino giterane yatangarije IGIHE ko uyu mwaka wa 2013, hazaba hari abakozi b’Imana basizwe, bazwiho ubuhanga n’imbaraga zo kwigisha ijambo ry’Imana kandi bafite inararibonye mu kuyobora abagore babakangurira kwisobanukirwa no gukorera Imana bashize amanga.

Muri bo harimo Apostles Alice Mignonne Umunezero Kabera, Umuyobozi mukuru wa WFM na NFC; Pr. Pasiteri Jessica Kayanja, Pasiteri Margret Musungu na Apostle Charles Tumwime bose bazaturuka mu gihugu cya Uganda ndetse na Hon. Bishop Magraret Wanjiru na Minister Hallenah Kisuku w’umuhanzi nabo bazaturuka muri Kenya.

Byitezwe ko uyu mwaka hazakirwa abantu bari hagati ya 1500 na 2000, kandi bikazaca LIVE kuri internet ku buryo abantu bose aho bazaba bari bazajya bashobora kugikurikirana.

Madam Lydie yadutangarije ko kandi hazabaho n’umwanya wo gusangira ubuhamya bw’abagore batandukanye bavuga uburyo bavuye mu gutsikamirwa bajya mu butsinzi.

Ubuhamya buzibanda ku butsinzi bw’umugore w’agaciro, umugore uzi guteza imbere urugo rwe n’igihugu, uruhare rw’umugore mu bumwe n’ubwiyunge n’uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango nyarwanda.

Iki giterane cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa birimo “Holy Pool Party” yateguwe n’itsinda ryitwa Girl Impact ribarizwa muri WFM igikorwa cyo gusabana no kunezerwa no muri Kristo bakanashigikira iki giterane mu mafaranga byabaye kuri kuwa gatandatu tariki ya 13/07/2013. Naho kuri uyu wa gatanu hakaba habaye “Dance for Christ” igitaramo cya nijoro cya gospel mu rwego rwo gusabana banavuga kuri icyo giterane banagitegura neza.

Hazaza “Helennah Ken” Kitheka, uri mu bahanzi bakunzwe mu karere uzwi cyane mu ndirimbo “Mambo yanabadilika”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages