00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiterane ‘Ku Mana byose birashoboka’ cyasaruwemo agera kuri miliyoni 14

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 4 November 2014 saa 07:20
Yasuwe :

ADEPR Kimihurura yari imaze iminsi igera kuri itanu mu giterane cyari cyiswe “Ku Mana byose birashoboka” ugukundwa kw’amakorali n’abavugabutumwa bari bagitumiwemo kwatumye cyitabirwa n’abantu benshi cyane aho cyarangiye habonetse hafi miliyoni 14 ku nyubako y’urusengero rwa kijyambere bazamuye.
Mugiraneza Jean Batiste Umushumba w’iyi Paruwasi yabwiye IGIHE ko giterane cyari cyatangiye kuwa kabiri w’icyumweru gishize gisozwa ku Cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2014 aho mu minsi isanzwe (…)

ADEPR Kimihurura yari imaze iminsi igera kuri itanu mu giterane cyari cyiswe “Ku Mana byose birashoboka” ugukundwa kw’amakorali n’abavugabutumwa bari bagitumiwemo kwatumye cyitabirwa n’abantu benshi cyane aho cyarangiye habonetse hafi miliyoni 14 ku nyubako y’urusengero rwa kijyambere bazamuye.

Mugiraneza Jean Batiste Umushumba w’iyi Paruwasi yabwiye IGIHE ko giterane cyari cyatangiye kuwa kabiri w’icyumweru gishize gisozwa ku Cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2014 aho mu minsi isanzwe cyabaga ku masaha ya ni mugoroba naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kigatangira kuva mu gitondo. Uyu mushumba arashima uburyo cyagenze.

Umuhanzi Harerimana Felix n’amakori nka Horebu,Ebenezel, Erayono,Faraja, Yerusaremu n’izindi zikorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya Kimihurura zagiye zisusurutsa abantu muri iki giterane, bigeze kuwa Gatandatu hatangira gutarama korali zari zabasuye aho kuri uyu munsi haririmbye korali El-Bether ya Kacyiru na Siloam ya Kumukenke.

Korali Jeovah Jileh CEP ULK ni yo yaririmbye ku Cyumweru ari na wo wari umunsi wa nyuma w’igiterane ari naho habonetse abantu uruvunganzoka kuko ku mbuga y’amashuri igiterane cyabereyeho ntibyari byoroshye kubona aho ukandagira kubera gukundwa kw’iyi korali.

Iki gikorwa cy’ubwitange cyabaye nyuma y’uko abigisha bose nka Semajeli Gaspard wigishije kuwa gatandatu na Rugerinyange Jean bagiye bakigarukaho noneho umuvugabutumwa Uyisenga Elevaniya aza gukora icyo gikorwa kirangira habonetse miliyoni 13 n’ibihumbi maganarindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages