00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Korali Turanezerewe imaze imyaka irenga 25 mu kwamamaza ubutumwa bwiza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 May 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Korali Turanezerewe ni imwe mu makorali ari kuzamuka neza mu Rwanda, yashinzwe mu 1999 igamije kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga mu Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 aho hagira hati “Muzaba abahamya banjye i Yerusalemu, muri Yudaya hose, i Samariya ndetse no ku mpera z’isi.”

Ubu Korali Turanezerewe ikorera umurimo w’Imana kuri CEP ULK, ku mudugudu wa Ntora, Paruwase ya Gasave, igizwe n’abaririmbyi 95 bahoraho, bafite umutima wo gukorera Imana n’imbaraga zo kugeza ijambo ryayo ku bantu bose, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Mu rugendo rwayo, Korali Turanezerewe imaze gushyira hanze album ebyiri z’amajwi zifite ubutumwa bwubaka, burimo indirimbo zihimbaza Imana, zishishikariza abantu kwizera no gukomeza mu nzira nziza ya Yesu Kristo. Indirimbo zayo zagiye zifasha imitima ya benshi kongera kwizera no gukomera mu Mana.

Turanezerewe yashimiye Imana uko yagiye ikomeza kwagura umurimo wayo, aho ubu ikomeje gukora ibikorwa by’ivugabutumwa binyuranye. Yitabira ibiterane by’ivugabutumwa, yifatanya n’indi miryango ya Gikirisitu mu kwamamaza Kristo kandi ikabikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse ivugabutumwa risanzwe, iyi korali ikoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook n’izindi mu buryo bwo gukwiza ubutumwa bwiza kuri bose, cyane cyane urubyiruko n’abatari basanzwe bagerwaho n’ijambo ry’Imana.

Iyi nzira y’ikoranabuhanga yabaye igisubizo gikomeye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mpande zitandukanye, kandi umusaruro w’ibyo bikorwa urigaragaza kuko abantu benshi bari kugaruka ku Mana, abandi bagahinduka.

Korali Turanezerewe isaba amasengesho abakunzi bayo bose, kugira ngo umurimo wayo ukomeze gushinga imizi no kugira impinduka mu buzima bw’abanyarwanda n’isi yose muri rusange.

Reba zimwe mu ndirimbo z’iyi korali

Korali ‘Turanezerewe’ ni imwe mu ziri kuzamuka
Iyi korali imaze imaka irenga 26 mu ivugabutumwa
Uretse ivugabutumwa risanzwe, Korali Turanezerewe ikoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook n’izindi mu buryo bwo gukwiza ubutumwa bwiza kuri bose, cyane cyane urubyiruko n’abatari basanzwe bagerwaho n’ijambo ry’Imana
Aba baririmbyi basanzwe ari abanyeshuri muri ULK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .