00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima imaze imyaka 28 mu ivugabutumwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 April 2025 saa 12:20
Yasuwe :

Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima ni imwe muri korali zifite amateka akomeye mu Itorero rya ADEPR, Paroisse ya Muhima. Yashinzwe mu 1997, igamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zihumuriza imitima, zubaka ukwizera kandi zifasha abantu kwegera Imana.

Uyu mwaka wa 2025, iyi korali yizihije isabukuru y’imyaka 28 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, aho yagize uruhare runini mu buzima bw’abakristo batandukanye, haba muri Muhima no hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Chorale Ababyeyi, Uwamahoro Jeannine, yavuze ko ari korali ifite intego yo guhumuriza abantu no kubibutsa ko ku Isi atari iwabo.

Ati “Akenshi mu ndirimbo zacu twibutsa abantu ko muri iyi Si atariho iwacu. Nubwo duhari ariko duhari nk’abashyitsi n’abimukira. Turi hano mu rugendo, kandi dufite ibyiringiro by’ubuzima burambye hamwe n’Imana. Turashaka gukumbuza abantu ijuru.”

Yakomeje avuga ko nubwo Isi yuzuyemo amarira n’imibabaro, hari ibyiringiro biri imbere. Ati “Tuributsa abantu bashavujwe n’amakuba yo mu Isi ko hirya y’ubu buzima hari ubuzima bw’umunezero. Nitugera mu ijuru, tuzishima, tuzanezerwa, nta mibabaro, nta gupfa, nta gupfusha.”

Mu myaka 28 ishize, iyi korali yagiye igira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’itorero n’ivugabutumwa, iririmba mu materaniro, ibiterane n’amakoraniro atandukanye. Ikomeje kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu muziki, aho bafite intego yo kurushaho kwagura umurimo w’Imana, bakoresheje impano bahawe.

Uwamahoro Jeannine kandi yavuze ko uretse ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, bateganya no gukora ibindi bijyanye no gufasha abantu mu buzima busanzwe.

Iyi korali yashinzwe tariki ya 8 Nyakanga mu 1997, imaze imyaka 28 mu murimo w’iyogezabutumwa. Igizwe n’abaririmbyi barenga 100 barimo abagabo n’abagore.

Aba baririmbyi bahamya ko igitangaza cya mbere Imana yabakoreye ari uko yabahaye Kristo kandi ikabagura haba mu buryo bw’umubare ndetse no mu bw’imiririmbire.

Bavuga ko batangira byari bigoye cyane, ari abagore gusa, ariko Imana iza kubazanira n’abagabo batangira gukorana umurimo. Batangiye ari abagore barindwi, ariko ubu igizwe n’abaririmbyi 113.

Iyi korali ifite album ebyiri zirimo iya mbere bise “Gologota” yagiye hanze mu 2014 n’inshya batarabonera izina bari gushyira hanze indirimbo ziyigize.

Kuri ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Hirya”

Abaririmbyi ba Chorale Ababyeyi batangiye ari barindwi none bamaze kurenga 100
Iyi ni imwe muri korali zikorera umurimo w'Imana muri ADEPR zimaze igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .