Uyu mwaka wa 2025, iyi korali yizihije isabukuru y’imyaka 28 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, aho yagize uruhare runini mu buzima bw’abakristo batandukanye, haba muri Muhima no hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Chorale Ababyeyi, Uwamahoro Jeannine, yavuze ko ari korali ifite intego yo guhumuriza abantu no kubibutsa ko ku Isi atari iwabo.
Ati “Akenshi mu ndirimbo zacu twibutsa abantu ko muri iyi Si atariho iwacu. Nubwo duhari ariko duhari nk’abashyitsi n’abimukira. Turi hano mu rugendo, kandi dufite ibyiringiro by’ubuzima burambye hamwe n’Imana. Turashaka gukumbuza abantu ijuru.”
Yakomeje avuga ko nubwo Isi yuzuyemo amarira n’imibabaro, hari ibyiringiro biri imbere. Ati “Tuributsa abantu bashavujwe n’amakuba yo mu Isi ko hirya y’ubu buzima hari ubuzima bw’umunezero. Nitugera mu ijuru, tuzishima, tuzanezerwa, nta mibabaro, nta gupfa, nta gupfusha.”
Mu myaka 28 ishize, iyi korali yagiye igira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’itorero n’ivugabutumwa, iririmba mu materaniro, ibiterane n’amakoraniro atandukanye. Ikomeje kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu muziki, aho bafite intego yo kurushaho kwagura umurimo w’Imana, bakoresheje impano bahawe.
Uwamahoro Jeannine kandi yavuze ko uretse ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, bateganya no gukora ibindi bijyanye no gufasha abantu mu buzima busanzwe.
Iyi korali yashinzwe tariki ya 8 Nyakanga mu 1997, imaze imyaka 28 mu murimo w’iyogezabutumwa. Igizwe n’abaririmbyi barenga 100 barimo abagabo n’abagore.
Aba baririmbyi bahamya ko igitangaza cya mbere Imana yabakoreye ari uko yabahaye Kristo kandi ikabagura haba mu buryo bw’umubare ndetse no mu bw’imiririmbire.
Bavuga ko batangira byari bigoye cyane, ari abagore gusa, ariko Imana iza kubazanira n’abagabo batangira gukorana umurimo. Batangiye ari abagore barindwi, ariko ubu igizwe n’abaririmbyi 113.
Iyi korali ifite album ebyiri zirimo iya mbere bise “Gologota” yagiye hanze mu 2014 n’inshya batarabonera izina bari gushyira hanze indirimbo ziyigize.
Kuri ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Hirya”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!