00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Twagirayezu Théophile; umuramyi, umuvugabutumwa n’umurezi wiyemeje gukorera Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 April 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Twagirayezu Théophile ni umwe mu bantu b’inararibonye mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, uhuriza hamwe impano yo kuramya Imana, uburezi ndetse n’ivugabutumwa.

Uyu mugabo akorera umurimo w’Imana mu Itorero Assemblies of God/Gatsata, aho ari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe imiyoborere. Uretse iyo nshingano, azwi cyane nk’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho akunze kuvuga ko indirimbo ari ururimi rwihuse rukoreshwa n’Imana kugera ku mitima y’abantu.

Ati “Ivugabutumwa ry’indirimbo ni kimwe mu ntwaro ikomeye ikoreshwa mu kwegerana n’Imana. Ikindi kandi yanakoreshwa mu kwegereza abantu Imana mu buryo bworoshye.”

Uyu muririmbyi yavutse mu muryango w’abashumba, bikaba byaramufashije gukurana umuco wo gukunda umurimo w’Imana.

Yakuze afite inyota yo kwiga no kumenya ibirenze ibyo yabonaga mu buzima bwa buri munsi, ahitamo kwiga ibijyanye n’ubukungu muri University of Nairobi muri Kenya. Ubumenyi yahakuye bumufasha muri iki gihe nk’umwarimu muri kaminuza aho yigisha amasomo ajyanye n’ubukungu, iterambere, n’imiyoborere.

Twagirayezu yashakanye na Mupfasoni Emelyne, bafitanye abana batatu. Ni umuryango ubana mu rukundo no mu murongo wa gikirisitu aho batuye mu Mujyi wa Kigali. Akunze kugaragara mu bikorwa binyuranye by’ivugabutumwa, yaba mu nsengero, mu mashuri ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho agira uruhare rukomeye mu gusakaza ijambo ry’Imana.

Mu bikorwa bye by’ubuhanzi, aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Uri Imana”, ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ku mahirwe bafite yo kugira Imana iri kumwe na bo. Yaje isanga izindi ndirimbo ze zabaye umugisha ku bantu batandukanye.

Uyu muhanzi afashwa na Hollyroom Group ya Christian Abayisenga ukorera Isibo TV.

Reba indirimbo nshya ya Theophile Twagirayezu

Twagirayezu Théophile ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Twagirayezu yashyize hanze indirimbo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .