Ibi bitaramo bifite insanganyamatsiko igira iti “Waturemeye kuguhimbaza”.
Iserukiramuco ‘Heal Fest Worship Experience’ rizabimburirwa n’igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 15 Kamena 2025.
Umuyobozi wa ‘Healing Worship Ministry’, Sibomana Eric, yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo bigamije guhembura umwuka wo kuramya Imana no kuyihimbaza mu bihugu byo mu karere, gushishikariza urubyiruko kubaho ubuzima buramya Imana, kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no kubungabunga ibidukikije.
‘Healing Worship Ministry’ ni itsinda rigizwe n’umubare munini w’urubyiruko rwiyemeje kwamamaza inkuru nziza ya Yesu bakoresheje imbaraga n’impano zabo.
Iri tsinda ryatangiye mu 2009 rikorera mu itorero ‘Power of prayer church’ bakaba baramenyekanye mu ndirimbo nka ‘Calvary’, ‘Icyo wavuze’, ‘Amba hafi’, ‘Umva icyo ngusaba’, ‘Nguwe neza’ n’izindi nyinshi.
Mu 2023 habaye impinduka muri ‘Healing worship Ministry’ batangira guha ikaze abandi banyempano bafite ubushake mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana kugeza ubu bakaba bafite abaririmbyi bagera kuri 90 n’abandi banyamuryango batuye ahantu hatandukanye.
Mu 2024, ‘Healing worship Ministry’ yasohoye album bise ‘Sinzitesha umunezero’ igizwe n’indirimbo icumi zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Magingo aya batangiye gukora kuri album nshya bateganya ko izajya hanze mu minsi iri imbere, icyakora zimwe mu ndirimbo ziyiriho zirimo iyitwa ‘Bugingo bwanjye’ na ‘Eeh Mungu wamajeshi’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!