00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Healing Worship Ministry’ yateguje iserukiramuco rizazenguruka Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 April 2025 saa 06:00
Yasuwe :

Itsinda ry’abaramyi ‘Healing Worship Ministry’ rimaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguje Iserukiramuco ‘Heal Fest Worship Experience’ rizaba rigizwe n’ibitaramo bizazenguruka u Rwanda n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bitaramo bifite insanganyamatsiko igira iti “Waturemeye kuguhimbaza”.

Iserukiramuco ‘Heal Fest Worship Experience’ rizabimburirwa n’igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 15 Kamena 2025.

Umuyobozi wa ‘Healing Worship Ministry’, Sibomana Eric, yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo bigamije guhembura umwuka wo kuramya Imana no kuyihimbaza mu bihugu byo mu karere, gushishikariza urubyiruko kubaho ubuzima buramya Imana, ⁠kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no kubungabunga ibidukikije.

‘Healing Worship Ministry’ ni itsinda rigizwe n’umubare munini w’urubyiruko rwiyemeje kwamamaza inkuru nziza ya Yesu bakoresheje imbaraga n’impano zabo.

Iri tsinda ryatangiye mu 2009 rikorera mu itorero ‘Power of prayer church’ bakaba baramenyekanye mu ndirimbo nka ‘Calvary’, ‘Icyo wavuze’, ‘Amba hafi’, ‘Umva icyo ngusaba’, ‘Nguwe neza’ n’izindi nyinshi.

Mu 2023 habaye impinduka muri ‘Healing worship Ministry’ batangira guha ikaze abandi banyempano bafite ubushake mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana kugeza ubu bakaba bafite abaririmbyi bagera kuri 90 n’abandi banyamuryango batuye ahantu hatandukanye.

Mu 2024, ‘Healing worship Ministry’ yasohoye album bise ‘Sinzitesha umunezero’ igizwe n’indirimbo icumi zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Magingo aya batangiye gukora kuri album nshya bateganya ko izajya hanze mu minsi iri imbere, icyakora zimwe mu ndirimbo ziyiriho zirimo iyitwa ‘Bugingo bwanjye’ na ‘Eeh Mungu wamajeshi’.

Igitaramo cya mbere cya Heal Fest kigiye kubera muri Camp Kigali ku wa 15 Kamena 2025
‘Healing Worship Ministry’ bateguje Iserukiramuco rizazeguruka Afurika y’Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .