ku nshuro ya mbere kuwa 14 Nzeri, akanama gashinzwe gutoranya abahanzi bazahatanira "Groove Awardz 2013" mu Rwanda, kashyize ahagaragara amazina y’abahanzi bazatorwamo abahiga abandi, mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Nk’uko byatangajwe na Aimable Twahirwa ukuriye akanama gashinzwe gutoranya aba bahanzi, kagizwe n’abagera kuri barindwi, ngo habayeho ubwitabire bw’abahanzi muri iri rushanwa ku buryo bushimishije ugereranyije no mu bihugu nka Kenya bisanzwe bikora iri rushanwa.
Ati “Ariko ntitwabura gusaba abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ko badakwiye kujya baririmba uko biboneye ngo ni uko baririmbira Imana, kuko natwe dukeneye no gutoranya abahanzi dukurikije ubuhanzi bwabo n’impano bifitemo”.
Aimable Twahirwa yatangaje ko nta kata(Uburiganya) zizagaragara muri iki gikorwa nk’uko bikunze kuvugwa, kuko hakurikizwa kuba umuhanzi akora indirimbo zahimbiwe Imana, kuba akijijwe no kuba afite indirimbo yaririmbye kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2013, kandi ko nta miliyoni makumyabiri n’enye bahatanira zatuma habaho kata, ngo kuko ari igikorwa cya gikristu.
Uretse abahanzi, hazatorwa kandi n’abanyamakuru, batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi(Producers), amakorari, Imbuga(Websites), ibiganiro n’amaradiyo byagaragaye mu kugira uruhare ku bikorwa bya gikirisitu.
Dore abazatorwa muri buri kiciro
1.Umuhanzi w’umwaka
• 1.a Bahati Alphonse
• 1.b Eddie Mico
• 1.c Patient Bizimana
• 1d.Simon Kabera
• 1e. Theo Uwiringiyimana
•
• 2. Umuhanzi w’umugore w’umwaka
• 2a. Aline Gahongayire
• 2b. Gaby Kamanzi
• 2c. Goreth Uzamukunda
• 2d. Liliane Kabaganza
• 2e. Tonzi
•
• Korari y’umwaka
• 3a. Alarm Ministries
• 3b. Ambassordors of Christ
• 3c. Iriba Choir
• 3d. Jehovah Jireh CEP ULK
• 3e.Rehoboth Ministries
•
• 4 Umuhanzi mushya w’umwaka
• 4a. Bright Karyango
• 4b. Gloria Uwamahoro
• 4c. Jimmy Claude
• 4d. Jimmy Muriho
• 4e. Serge Iyamuremye
• 5 Indirimbo nshya y’umwaka
• 5a. Arampagije- Serge
• 5b. Birasohoye – Bahati Alphonse na King James
• 5c. Guma muri Yesu – Jehovah Jireh
• 5d. Menye neza – Patient Bizimana
• 5e. Mfashe inanga – Simon Kabera
•
• 6 Indirimbo yo kuramya y’umwaka
• 6a. Iyo ataba wowe – Singiza
• 6b. Menye neza – Patient Bizimana
• 6c. Mfashe inanga yanjye – Simon Kabera
• 6d. Ntawundi nambaza – Serge
• 6e. Ungirira neza – Gaby Kamanzi
•
• 7 Indirimbo ya Hip Hop y’umwaka
• 7a. Hallelujah – Martin
• 7b. Har’Umwami – Uncle Sam
• 7c. Ikindimo – Bright M & Jimmy
• 7d Rubasha- Karyango Bright
• 7e. Umucunguzi – Bright Mugabe Patrick.
•
• 8.Utunganya umuziki(Producer) mwiza
• 8a. Dj Folo
• 8b. Emile
• 8c. Mastola
• 8d. Nicolas
• 8e. Pastor P
•
• 9 Itsinda ribyina ry’umwaka
• 9a. Asaph Drama Team
• 9b. The Blessing Family
• 9c. Boaneges
• 9d. Pationate Embassadors
• 9e. Shining Stars
•
• 10 Ikiganiro cya gikirisitu cy’umwaka
• 10a. Gospel Talent Show- Radio Flash
• 10b. Gospel Time Show- Isango Star Radio
• 10c. Isangano Gospel Magazine – Radio Isangano
• 10d. Top Stories – Radio Umucyo
• 10e. Umuhanzi w’icyumweru – Authentic Radio
•
• 11 Umunyamakuru w’umwaka kuri radiyo
• 11a. Ayabba Paulin – Isango Star
• 11b. Karasira Steven – Radio Umucyo
• 11c. Ndayishimiye Jean Claude – Authentic Radio
• 11d. Pasco- Flash FM
• 11e. Pauline Ndayishimiye- Isangano Radio
•
• 12 Indirirmbo y’umwaka mu mashusho
• 12a. Birasohoye- Bahati Alphonse
• 12b. Ibyiringiro- Theo ft Liliane
• 12c. Ntararenga inkombe- Olivier Roy
• 12d. Real Swagga
• 12e. Wowe- Gaby Kamanzi
•
• 13 Urubuga rwa gikirisitu rw’umwaka
• 13a. Agakiza.org – Pastor Desire
• 13b. Ibyishimo.com - Ibyishimo group
• 13c. Isange.com – Isange Corporation
• 14d. Ubugingo.com – Spreaders Ministries
• 14e. Urugero.com - Urugero Media Group.
Gutora byatangiye tariki 14 Nzeri 2013, bikazasozwa tariki 12 ukwakira 2013, isaa sita z’ijoro(00:00)
Biteganyijwe ko tariki 13 ukwakira ari bwo hazatangazwa abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye bazatorwamo, mu birori bizabera mu ihema riberamo imurikagurisha(Expo) i Gikondo, nyuma y’amatora azaba hakoreshwejwe ubutumwa bugufi, handikwa ijambo "GROOVE" ugasiga umwanya ukandika umubare(code) w’umuhanzi ushaka gutora, ukwohereza kuri 4333 ndetse ku rubuga www.grooveawards.co.rw..
Irushanwa nk’iri risanzwe riba mu gihugu cya Kenya, aho rimaze gufata indi ntera ikomeye kurusha indirimbo zisanzwe muri iki gihugu, rikaba rimaze igihe kingana n’imyaka umunani ritangiye.



















TANGA IGITEKEREZO