00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitwaza, Agueze na Ampiah bagiye gusengera itorero mu minsi itatu

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 7 May 2013 saa 09:16
Yasuwe :

Ku bufatanye bw’Itorero ’Zion Temple Celebration Centre’ na ’Global Revival Ministries’, hateguwe igiterane cy’iminsi itatu cy’insanganyamatsiko igira iti: “Guhagurutsa Urubyaro rw’Intumwa", kizigishirizwamo n’abavugabutumwa bakomeye.
Mu itorero Zion Temple ry’Intumwa Gitwaza Paul, hagiye kubera igiterane kizitabirwa na Apostle Sino Agueze uzaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, na Pasiteri Robert Ampiah-Kwofie wo muri Ghana, aho kizaba kigamije guhagarutsa Itorero mu ijambo ry’Imana (…)

Ku bufatanye bw’Itorero ’Zion Temple Celebration Centre’ na ’Global Revival Ministries’, hateguwe igiterane cy’iminsi itatu cy’insanganyamatsiko igira iti: “Guhagurutsa Urubyaro rw’Intumwa", kizigishirizwamo n’abavugabutumwa bakomeye.

Mu itorero Zion Temple ry’Intumwa Gitwaza Paul, hagiye kubera igiterane kizitabirwa na Apostle Sino Agueze uzaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, na Pasiteri Robert Ampiah-Kwofie wo muri Ghana, aho kizaba kigamije guhagarutsa Itorero mu ijambo ry’Imana guhera kuwa 22 kugera 24 Gicurasi 2013.

Umuyobozi Wungirije wa Zion Temple, Pasiteri Vuningoma Dieudonne, ahamya ko iki giterane kizasiga Itorero ry’Imana rihagaze, nk’uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati: “Turi mu gihe umwuka aburira itorero kugira ngo rihagarare neza mu ijambo ry’Imana. Abantu ntibazaza baje gutega amatwi ijambo gusa kuko nyuma y’igiterane abenshi muri bo Imana izabagaragaramo itarobanuye .”

Iki giterane kizabera kuri Zion Temple Celebration Centre mu Gatenga, kizajya gitangira kuva saa tatu za mu gitondo (9am) kugera saa sita (12pm) higishwa abashumba gusa, naho kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h/5pm) kugera saa mbiri z’ijoro (20h/8pm) habe igiterane cy’abantu bose.

Intumwa Paul Gitwaza
Sino Agueze uturuka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika
Robert Ampiah-Kwofie wo muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages