00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaby agiye gukorera igitaramo i Burundi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 July 2013 saa 11:42
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Gaby Kamanzi, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ”Amahoro” arateganya gukorera igitaramo gikomeye i Bujumbura mu Burundi, mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gaby yavuze ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi b’ibihangano bye bari mu Burundi bakunze kumusaba kenshi ko yabataramira. Yavuze kandi ko bizaba ari n’uburyo bwiza bwo kumurikirayo Album ye ya mbere yise "Ungirira Neza".
Yagize ati “Maze (…)

Yagize ati “Maze imyaka njyayo guherekeza bagenzi banjye gukorerayo ibitaramo noneho niyemeje kujyayo ngo mbereke CD nanataramane nabo”.

Gaby atangaza ko ataramenya neza aho azakorera iki gitaramo, abahanzi bazamufasha, n’amatariki nyir’izina kizaberaho, ariko akizeza abafana be ko azabitangariza IGIHE mu gihe cya vuba.

Iby’iki gitaramo IGIHE tuzabibagezaho no ku rubuga rwacu rukorera i Bujumbura rwa IGIHE Kirundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages