Eddie Mico, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga cyane hano mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘‘Real swagg’’ akaba ari indirimbo ikoze mu buryo bugezweho kandi ibyinitse.
Iyi ndirimbo ndirimbo ye ‘‘Real Swagg’’ Eddie Mico, umuhanzi usanzwe umenyereweho udushya mu buhanzi bwe akaba kandi n’umwe mu bamaze ibikombe bitandukanye by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo n’igihembo cya Groove Awards, yayikoranye na Didace hamwe na Kayne.
Mu kiganiro na IGIHE, Mico yagize ati: ‘‘Ubundi swagg ni fraicheur, kuba ukeye cyane. Nakoze iyi ndirimbo kugira ngo ngaragaze ko kuba ukeye bya nyabyo ari ukuba muri Yesu. Iyo uri muri Yesu ntuba uri pirate. Icyo indirimbo ishaka kuvuga n’uko kuba ucyeye bya nyabwo, n’ukuba ufite Yesu kuko agucyesha hanze aho bose babona, ariko kandi cyane cyane mu mutima iyo umwemereye akaba muri wowe.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yibanda ku gakiza, n’ubwo bakoresha imvugo itamenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Yirebe hano:



















TANGA IGITEKEREZO