Uyu muryango wa Dukunde n’umugabo we, Bill Gates Mulumba bibarutse umwana w’umuhungu, Hirwe Joshua Mulumba ku wa 05 Ugushyingo 2020, aza kwitaba Imana amaze ibyumweru bitatu gusa.
Nyuma y’ayo makuba, Dukunde yahise atekereza gukora indirimbo yise ‘Duhumure’. Yagiye hanze kuri uyu wa Mbere ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Yavuze ko nyuma yo kubura umwana yatekereje gukora indirimbo y’ihumure no kwibutsa abantu ko mu bihe by’amage bakwiriye kwisunga Uwiteka.
Yagize ati “Byari ibihe bishaka kurushya umutima cyane ariko twisunga Uwiteka tumwikomezaho nawe aha imitima yacu imbaraga zo gukomera, nafashijwe cyane no gusobanukirwa ko nta kintu na kimwe kibasha kutugeraho nk’abantu byongeye nk’abana b’Imana , umwami Imana atabyemereye ngo bitugereho.”
“Nuko numva bimpumurije umutima ku rugero rwo hejuru. Muri uko gushima Imana yari ihumurije umutima wanjye numvise mpamagariwe guhumuriza abandi, nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo ndashaka ko ukomera ugakomez abandi.”
Dukunde Laetitia avuga ko nta na kimwe kibasha kugera ku bizera Uwiteka atabyemeye adafite uko azamurengera muri ayo makuba.
Ati “Nuko numva nifuje kwibutsa abantu kugira ihumure ry’umutima muri byose.”
Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishinga ijyanye no gukomeza gukora umurimo w’Imana abifashijwemo n’umugabo we umutunganyiriza indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!