Umuhanzi Ndayishimye Pascal uzwi ku izina ry ’Dj Pascy inkoramutima’ aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Regae kuko afatiraho nyakwigendera Lucky Dube icyitegererezo.
Dj Pascy Inkoramutima yatangiye kuririmbira muri korali yanandikiraga indirimbo ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, maze arangije amasomo ye afata gahunda yo kuririmba ku giti cye, n’ubwo akiri no muri korali ’Abahetsi’ yo muri ADEPR i Remera, anabereye umwe mu bacuranzi bakomeye.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko inganzo muri Reggae yaguwe n’ukuntu Lucky Dube yaririmbaga, bityo yumva ko na we yakora Reggae aririmbira Imana, akaba amaze kuzuza album igizwe n’indirimbo icyenda yitiriye imwe mu ziyigize yakunzwe cyane yitwa ’Kuri’, yitegura kumurikira abakunzi be muri Kanama uyu mwaka.
Asobanura icyo iyo ndirimbo ivuga, Dj Pascy yagize ati: "Ni ijambo nakuye muri Bibiliya, risobanura ko iyo Uwiteka iyo akugizeho umugambi awusohoza."
Dj Pascy avuga ko azakomeza kuririmbira Imana kuko ari iby’ingenzi, kandi Yesu Kristo akomeza kumuha imbaraga.



















TANGA IGITEKEREZO