00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chryso Ndasingwa yasendereje ibyishimo abakunzi be mu gitaramo cya Pasika (Amafoto na Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 April 2025 saa 08:28
Yasuwe :

Chryso Ndasingwa umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze igitaramo cyo kwizihiza Pasika yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, yongera guhembura abakunda kwiyegereza Imana.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 20 Mata 2025. Iki gitaramo cyiswe ‘Easter Experience’, Chryso Ndasingwa yagihuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye nka Arsene Tuyi, Papi Claver na True Promises, kibera muri Intare Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Kiri mu mujyo w’ibyo aheruka kuvuga ko agiye gutangira gutegura buri mwaka byo kwizihiza Pasika.

Uyu muhanzi wari uherutse gukorera amateka muri BK Arena mu gitaramo yahakoreye muri Gicurasi 2024, aho yaririmbiye abari bakubise bakuzura iyi nyubako, uko bigaragara iki cyo kwizihiza Pasika ntabwo cyitabiriwe ku kigero cyo hejuru cyane.

Nyuma y’abanyeshuri babimburiye abandi babyina indirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana zigezweho bavangirwa imiziki na DJ Spin, Tracy Agasaro yahise yinjira ku rubyiniro.

Uyu mugore yinjiriye ku ndirimbo ya Israel Mbonyi yise “Ku Musaraba” asaba abitabiriye gufatanya na we gushima Imana ku bwo gutanga umwana wayo nk’inshungu ku bari mu Isi.

Hahise hakurikiraho amashusho yerekana uko Yesu yitangiye abari mu Isi, abaririmbyi barangajwe imbere na Chryso Ndasingwa bahita banzika.

Uyu muhanzi wabimburiye abandi bahanzi bakuru muri iki gitaramo yinjiriye ku ndirimbo ya Patient Bizimana yise “Menye Neza”.

Yakiranwe ubwuzu n’abakunzi be. Yakomeje n’izindi ndirimbo ze zakunzwe mu cyiciro cya mbere ku rubyiniro, akanyuzamo akavuga ati “Shimira Yesu ko uri muzima. Imva ye irarangaye.” Akomereza ku ndirimbo yise “Ndakwihaye” n’izindi.

Nyuma yo kuririmba ibihangano bitandukanye Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi ku mazina ya Chryso Ndasingwa yahaye umwanya, Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr, Charles Buregeya Mugisha, ari na ryo uyu musore asengeramo, yigisha ijambo ry’Imana.

Uyu mushumba yagarutse ku giciro cy’amaraso ya Yesu ubwo yitangaga ku musaraba. Ati “Ndagira ngo nsobanure uburyo umuzuko wa Krisito natwe utuzura. Umuzuko ntabwo ari we gusa wazuye ahubwo natwe waratuzuye. Natwe turi kwishimira umuzuko wacu.”

Nyuma Chryso Ndasingwa yakiriye Arsene Tuyi ku rubyiniro, ati “Reka twakire Arsene Tuyi. Ni we wanjyanye ku rubyiniro bwa mbere. Reka mushimire cyane ko hari itafari yashyize ku muziki wanjye.”

Arsene Tuyi yaje ku rubyiniro avuga ko yishimira intambwe Imana imaze kumuteza mu ivugabutumwa ryo mu ndirimbo.

Yahise yanzika n’ibihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo ‘Waramutse Rwanda’ n’izindi.

Arsene Tuyi yasanzwe ku rubyiniro na Chryso Ndasingwa baririmbana indirimbo zirimo “Calvary” na “Yanyishyuriye Ya Myenda Yose” iri mu ndirimbo zo mu Gitabo, bati “Ni twe mbuto za Karuvari ku musaraba.”

Chryso yagarutse ku rubyiniro na we yongera kuririmba ibihangano bye bitandukanye.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo “Asama”, “Ahinduye Ibihe” n’izindi. Uyu muhanzi yashimiye ababyeyi badahwema kumushyigikira, ati “Ndashimira umuryango wanjye. Abantu batazi Papa wanjye na Mama wanjye, bari hano.”

Papi Claver wakurikiyeho yinjiye ku rubyiniro aho yagaragarijwe urukundo n’abitabiriye iki gitaramo.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Impamvu z’Ibifatika” yaririmbanye n’abari bitabiriye iki gitaramo bafashijwe mu buryo bukomeye na “Nyuzwe n’ubucuti bwo mw’ijuru” iri mu Gitabo cy’indirimbo ikaba iya 109, asoza ashimira abakunzi be.

Itsinda rya True Promises muri iki gitaramo ryaririmbye indirimbo zirimo “Narababariwe”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Bande?” n’izindi.

Iri tsinda ryahawe umwanya utari munini cyane ryabanjirije Chryso Ndasingwa wasoje igitaramo cye. Ryavuye ku rubyiniro abantu bakigaragaza ko banyotewe no gutaramana na ryo.

Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro amasaha asatira Saa Yine z’ijoro. Yakiriwe n’abakunzi be babajijwe indirimbo bumva bashaka ko abaririmbira, basaba iyo yise ‘Ni Nziza’, ayiririmbana n’izindi afasha abantu guhimbaza karahava.

Chryso Ndasingwa ajya gusoza igitaramo cye yahawe umwanya Sharon Gatete uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wo kuramya Imana. Uyu muhanzika yaririmbye indirimbo irimo ‘Muririmbire Uwiteka’ yamamaye cyane ya Uwimana Aimé.

Muri iki gitaramo abitabiriye bakirwaga na sosiyete ya ‘Prime Shield Solutions’ isanzwe izobereye muri serivisi zo gucunga umutekano.

Iki gitaramo Chryso Ndasingwa yari ashyigikiwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi nka Christian Irimbere, Bosco Nshuti, Umuratwa Kate Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, Manager Muyoboke Alexis n’abandi batandukanye.

Ababyeyi ba Chryso Ndasingwa bari bitabiriye igitaramo cye
Ndasingwa yanejeje abitabiriye igitaramo cye
Christian Irimbere ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo
Abakobwa ba ‘Prime Shield Solutions' bari babukereye
Agasaro Tracy ni we wayoboye igitaramo cya Chryso Ndasingwa
Chryso Ndasingwa ajya gusoza igitaramo cye yahawe umwanya Sharon Gatete uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wo kuramya Imana
Abanyeshuri bafite impano bahawe rugari barigaragaza
Chryso Ndasingwa amaze kugwiza igikundiro mu biganjemo urubyiruko
Chryso Ndasingwa yacurangiye umwirongi wa kizungu uzwi nka saxophone abitabiriye
Chryso Ndasingwa yari amaze iminsi ateguza abantu ko agiye gukora igitaramo cya Pasika
Iki gitaramo nubwo cyabereye aho bavugaga ko ari kure, ntibyatumye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana batacyitabira
Iki gitaramo cyasize benshi bizihizanya Pasika umunezero
Chryso Ndasingwa yongeye gusendereza ibyishimo abakunzi be mu gitaramo cya Pasika
Igitaramo cya Ndasingwa cyabereye muri Intare Arena iherereye i Rusororo
Iki gitaramo cyatangiye mu masaha yo ku manywa ndetse abacyitabiriye bahageze kare
Muri iki gitaramo abitabiriye bakirwaga na sosiyete ya ‘Prime Shield Solutions’ isanzwe izobereye muri serivisi zo gucunga umutekano
Iki gitaramo ntabwo cyitabiriwe cyane ugereranyije n'icy'ubushize
Papi Claver ni uku yaserutse ku rubyiniro
Ndayishimiye Trésor ushinzwe imiririmbire muri True Promises Ministries ubwo yari ari kuyobora abaririmbyi bagenzi be mu ndirimbo z'iri tsinda zakunzwe
True Promises yishimiwe mu ndirimbo zayo zakunzwe
Umuhungu wa Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, Pastor Patrick Masasu na we yabwirije muri iki gitaramo
Ubwo abagize itsinda rya True Promises bari bari ku rubyiniro
Umuratwa Kate Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr, Charles Buregeya Mugisha yigishije muri iki gitaramo
Uwavugaga ko uyu mubyeyi yari yakurikije ijambo riri muri Bibiliya ryanditse mu Imigani 226, rigira riti ‘Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo’ ntabwo yaba abeshye
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bamaze igihe kitari kinini batangiye umuziki

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .