Ni igitaramo cyabaye ku wa 20 Mata 2025. Iki gitaramo cyiswe ‘Easter Experience’, Chryso Ndasingwa yagihuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye nka Arsene Tuyi, Papi Claver na True Promises, kibera muri Intare Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Kiri mu mujyo w’ibyo aheruka kuvuga ko agiye gutangira gutegura buri mwaka byo kwizihiza Pasika.
Uyu muhanzi wari uherutse gukorera amateka muri BK Arena mu gitaramo yahakoreye muri Gicurasi 2024, aho yaririmbiye abari bakubise bakuzura iyi nyubako, uko bigaragara iki cyo kwizihiza Pasika ntabwo cyitabiriwe ku kigero cyo hejuru cyane.
Nyuma y’abanyeshuri babimburiye abandi babyina indirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana zigezweho bavangirwa imiziki na DJ Spin, Tracy Agasaro yahise yinjira ku rubyiniro.
Uyu mugore yinjiriye ku ndirimbo ya Israel Mbonyi yise “Ku Musaraba” asaba abitabiriye gufatanya na we gushima Imana ku bwo gutanga umwana wayo nk’inshungu ku bari mu Isi.
Hahise hakurikiraho amashusho yerekana uko Yesu yitangiye abari mu Isi, abaririmbyi barangajwe imbere na Chryso Ndasingwa bahita banzika.
Uyu muhanzi wabimburiye abandi bahanzi bakuru muri iki gitaramo yinjiriye ku ndirimbo ya Patient Bizimana yise “Menye Neza”.
Yakiranwe ubwuzu n’abakunzi be. Yakomeje n’izindi ndirimbo ze zakunzwe mu cyiciro cya mbere ku rubyiniro, akanyuzamo akavuga ati “Shimira Yesu ko uri muzima. Imva ye irarangaye.” Akomereza ku ndirimbo yise “Ndakwihaye” n’izindi.
Nyuma yo kuririmba ibihangano bitandukanye Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi ku mazina ya Chryso Ndasingwa yahaye umwanya, Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr, Charles Buregeya Mugisha, ari na ryo uyu musore asengeramo, yigisha ijambo ry’Imana.
Uyu mushumba yagarutse ku giciro cy’amaraso ya Yesu ubwo yitangaga ku musaraba. Ati “Ndagira ngo nsobanure uburyo umuzuko wa Krisito natwe utuzura. Umuzuko ntabwo ari we gusa wazuye ahubwo natwe waratuzuye. Natwe turi kwishimira umuzuko wacu.”
Nyuma Chryso Ndasingwa yakiriye Arsene Tuyi ku rubyiniro, ati “Reka twakire Arsene Tuyi. Ni we wanjyanye ku rubyiniro bwa mbere. Reka mushimire cyane ko hari itafari yashyize ku muziki wanjye.”
Arsene Tuyi yaje ku rubyiniro avuga ko yishimira intambwe Imana imaze kumuteza mu ivugabutumwa ryo mu ndirimbo.
Yahise yanzika n’ibihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo ‘Waramutse Rwanda’ n’izindi.
Arsene Tuyi yasanzwe ku rubyiniro na Chryso Ndasingwa baririmbana indirimbo zirimo “Calvary” na “Yanyishyuriye Ya Myenda Yose” iri mu ndirimbo zo mu Gitabo, bati “Ni twe mbuto za Karuvari ku musaraba.”
Chryso yagarutse ku rubyiniro na we yongera kuririmba ibihangano bye bitandukanye.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo “Asama”, “Ahinduye Ibihe” n’izindi. Uyu muhanzi yashimiye ababyeyi badahwema kumushyigikira, ati “Ndashimira umuryango wanjye. Abantu batazi Papa wanjye na Mama wanjye, bari hano.”
Papi Claver wakurikiyeho yinjiye ku rubyiniro aho yagaragarijwe urukundo n’abitabiriye iki gitaramo.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Impamvu z’Ibifatika” yaririmbanye n’abari bitabiriye iki gitaramo bafashijwe mu buryo bukomeye na “Nyuzwe n’ubucuti bwo mw’ijuru” iri mu Gitabo cy’indirimbo ikaba iya 109, asoza ashimira abakunzi be.
Itsinda rya True Promises muri iki gitaramo ryaririmbye indirimbo zirimo “Narababariwe”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Bande?” n’izindi.
Iri tsinda ryahawe umwanya utari munini cyane ryabanjirije Chryso Ndasingwa wasoje igitaramo cye. Ryavuye ku rubyiniro abantu bakigaragaza ko banyotewe no gutaramana na ryo.
Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro amasaha asatira Saa Yine z’ijoro. Yakiriwe n’abakunzi be babajijwe indirimbo bumva bashaka ko abaririmbira, basaba iyo yise ‘Ni Nziza’, ayiririmbana n’izindi afasha abantu guhimbaza karahava.
Chryso Ndasingwa ajya gusoza igitaramo cye yahawe umwanya Sharon Gatete uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wo kuramya Imana. Uyu muhanzika yaririmbye indirimbo irimo ‘Muririmbire Uwiteka’ yamamaye cyane ya Uwimana Aimé.
Muri iki gitaramo abitabiriye bakirwaga na sosiyete ya ‘Prime Shield Solutions’ isanzwe izobereye muri serivisi zo gucunga umutekano.
Iki gitaramo Chryso Ndasingwa yari ashyigikiwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi nka Christian Irimbere, Bosco Nshuti, Umuratwa Kate Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, Manager Muyoboke Alexis n’abandi batandukanye.



























Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!