00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’akataraboneka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 July 2013 saa 09:48
Yasuwe :

Mu gitaramo cyabereye kuri Hoteli Umubano ku Kacyiru kuri iki Cyumweu, Chorale de Kigali yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zayo ndetse n’izahimbwe n’abahanga bo hambere zimenyerewe ku izina rya ‘‘Classical music’’.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo igitaramo cyatangiraga, icyumba iki gitaramo cyabereyemo cyari cyakubise cyuzuye abantu baje kwihera amatwi, iyo njyana yakunzwe kera n’ubu ikaba ikiri mu mitima ya benshi.
Mu majwi y’umwimerere kandi meza abaririmbyi ba Chorale de Kigali (…)

Mu gitaramo cyabereye kuri Hoteli Umubano ku Kacyiru kuri iki Cyumweu, Chorale de Kigali yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zayo ndetse n’izahimbwe n’abahanga bo hambere zimenyerewe ku izina rya ‘‘Classical music’’.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo igitaramo cyatangiraga, icyumba iki gitaramo cyabereyemo cyari cyakubise cyuzuye abantu baje kwihera amatwi, iyo njyana yakunzwe kera n’ubu ikaba ikiri mu mitima ya benshi.

Mu majwi y’umwimerere kandi meza abaririmbyi ba Chorale de Kigali basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo baranyurwa.

N’ubwitonzi bwinshi abari aho bakurikiye indirimbo zose zaririmbwe zari ziganjemo indiririmbo zo mu cyongereza harimo nka Bound for the promised land ya Mack Wilberg, He looked beyond my faults and saw my needs ya Dottie Rambo, Chandos anthem No 7 ya George Friedrich Handel n’izindi.

Ntiharirimbwe izahimbwe n’abanyamahanga gusa kuko n’injyana y’Abanyarwanda ntiyahatanzwe, aho abo baririmbyi bacishijeho iyitwa ‘ ‘Mwana w’iwacu’’ ya Padiri Charles Mudahinyuka, ‘‘ Uri umwami mwiza rwose’’ ya Appolinnaire Habyarimana n’izindi.

Charles Mporanyi umuyobozi mukuru wa Soras Group LTD, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yanze kwihererana ibyishimo n’akanyamuneza yatewe n’iki gitaramo nuko afata ijambo avuga ko yanyuzwe cyane n’uyo muziki wo hambere.

Yabwiye abitabiriye igitaramo ko ari ubwa mbere abonye abaririmbyi mu Rwanda baririmba indirimbo Classic kandi bakaziririmba neza. Yasabye Chorale de Kigali kujya itegura ibitaramo byinshi nk’ibyo kuko usanga abakunda umuziki nk’uyu basa n’aho bibagiranye. Yagize ati “Ubu hamenyerewe ama-rap kandi si ko abantu bose baba bayakunze”. Ati “Byaba byiza nibura mu mwaka hateguwe ibitaramo nk’ibyo bitatu cyangwa bine”.

Senateri Uyisenga Charles na we wari witabiriye icyo gitaramo yavuze ko yanyuzwe cyane n’icyo gitaramo, ko yaherukaga igitaramo nk’icyo mu Budage mu myaka yashize. Na we yasabye Chorale de Kigali gukomeza gutegura ibitaramo byinshi.

Igitaramo cyari cyitabiriwe kandi n’abantu banyuranye harimo n’abanyamahanga benshi na bo batashye bishimye. Umwe ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza twaganiriye, yavuze ko atari azi ko mu Rwanda haba korali yabasha kuririmba nk’uko yabibonye. Yagize “Ibi ntibisanzwe. Iyi korali ifite ubuhanga budasanzwe”.

Perezida wa Chorale de Kigali Nizeyimana Alexis yijeje abitabiriye igitaramo ko icyifuzo cyabo cy’uko hategurwa ibitaramo byinshi kizashyirwa mu bikorwa, kuko bagaragaje ko bakunze uwo mu ziki kandi Chorale de Kigali na yo ikaba ishoboye kuwuririmba.

Ni ubwa mbere mu mateka yayo Chorale de Kigali ikoresheje igitaramo, kikitabirwa n’abantu benshi aho Icyumba cy’abantu bagera kuri Magana ane cyuzura abandi bakabura aho bicara bagataha.

Amwe mu mafoto:



Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages