Mu rwego rwo gutaramira abakunzi ba muzika n’abakunzi bayo, Chorale de Kigali yateguye igitaramo cya muzika yise “Special Concert For classical Music”. Kizabera Kacyiru, kuri Hotel Umubano, ku Cyumweru tariki ya tariki ya 28 Nyakanga 2013.
Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye (6:00 PM) kigeze saa mbiri n’igice z’umugoroba (8:00 PM).
Aganira na IGIHE, Nizeyimana Alexis, Perezida w’iyi Korali, yizeza abazitabira iki gitaramo kuzagitangirira ku gihe. Yavuze ko bazaririmba indirimbo 16, muri iki gihe cy’amasaha abiri n’igice igitaramo kizamara.
Nizeyimana yizeza abazitabira iki gitaramo ko kizaba ari cyiza. Yagize ati “Twizeza kubahiriza igihe, saa kumi n’ebyiri igitaramo kizaba gitangiye. Tukabizeza uburyohe bw’ibyo dutegura. turizeza abazitabira iki gitaramo ko batazicuza kuba bahaje!”
Yongeraho kandi ko uretse indirimbo zo mu Kinyarwanda, muri iki gitaramo bateganya kuzaririmba indirimbo ziri mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani n’Icyespanyoro.
Muri iki gitaramo Chorale de Kigali bazakoresha uburyo bw’imiririmbire butandukanye burimo ubw’igihangange muri muzika George Frideric Handel (Chandos Anthem No 7).
Hazaba hanagurishwa CD ziriho indirimbo za Chorale de Kigali-guhera kuri Volume ya 12 kumanura.
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Rwf).
Amateka ya Korali ya Kigali
Komeza Intambwe Nyagasani - Chorale de Kigali:
Chorale de Kigali, ni imwe muri Korali izwi mu zabayeho mu Rwanda yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011. Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi. Ab’ikubitiro ni Professeur Paulin Muswayili na Saulve Iyamuremye.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo. Kuva yashingwa Chorale de Kigali yagiye igira abahanzi b’ibihangange bazwi muri Muzika yanditswe mu manota, muri bo twavuga nka : Iyamuremye Saulve, Ngirumpatse Mathieu, Habyarimana Apollinaire n’abandi.
Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmbana ubuhanga, bagiye basabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’ibyo bigo cyangwa izo nzego.
Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu, umunsi mukuru w’Ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.
Chorale de Kigali kandi yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.
Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi, Inama y’abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu. Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize jenoside, abandi na bo barahunga. Bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda. Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege.
Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije. Muri iki gihe ubu ifite abanyamuryango basanzwe bageze kuri 80 ndetse inafite abanyamuryango b’icyubahiro bageze kuri 20.
Chorale de Kigali ntiririmba gusa indirimbo zisingiza Imana, inaririmba ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco warwo. Kubera ubuhanga bw’abayigize kandi, iririmba mu ndimi zose ubu zikoreshwa mu Rwanda, haba Ikinyarwanda, Igifaransa cyangwa Icyongereza.
Muri iyi myaka Chorale de Kigali imaze ishinzwe kandi, ntabwo yihereranye ubuhanga bwayo. Ni muri urwo rwego yagiye igirira ingendo mu bihugu duturanye birimo Burundi na Uganda, aho yagiye ikora ibitaramo binyuranye kandi bigashimwa n’ababyitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO