00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CCID n’abafatanyabikorwa bayo basuye abarwayi bo mu mutwe i Ndera

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 2 June 2013 saa 01:04
Yasuwe :

Ku wa gatanu mu masaha ya saa tanu,Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ’Community Cooperation for Integrated Development (CCID)’ wasuye abarwayi b’indwara zo mu mutwe i Ndera, aho wari witwaje ibikoresho birimo n’ibyo kurya bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri n’igice.
Nk’uko twabitangarijwe na Emmanuel Dusingizimana, umuyobozi wa CCID, bagize iki gitekerezo ubwo basuraga ibi bitaro, basanga ntibikunda gusurwa nkibindi bitaro, nyamara mu gihe bigira abarwayi benshi (…)

Ku wa gatanu mu masaha ya saa tanu,Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ’Community Cooperation for Integrated Development (CCID)’ wasuye abarwayi b’indwara zo mu mutwe i Ndera, aho wari witwaje ibikoresho birimo n’ibyo kurya bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri n’igice.

Nk’uko twabitangarijwe na Emmanuel Dusingizimana, umuyobozi wa CCID, bagize iki gitekerezo ubwo basuraga ibi bitaro, basanga ntibikunda gusurwa nkibindi bitaro, nyamara mu gihe bigira abarwayi benshi kandi baba bakeneye ubufasha, maze bavugana n’abaterankunga babo bakusanya iyi nkunga igizwe n’ibintu byinshi bitandukanye nk’imyenda, inkweto, ibiribwa ndetse n’amafaranga.

Umwe mu bayobozi b’ibi bitaro, Frère Ferdinard, yadutangarije ko bishimiye iki gikorwa kuko bituma abarwayi baza kuhivuza yewe n’abahaba kubera uburwayi butandukanye babona ko hari abantu babazirikana kandi babitaho. Ngo kuri we hamwe n’abantu bakora kuri ibyo bitaro, ntabwo ari ibitaro by’abasazi nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo ni ibitaro by’indwara zo mu mutwe.

Mbagire Eugène na Tuyisenge Monique, bamwe mubaterankunga b’iki gikorwa kandi basanzwe bakorana n’umuryango CCID bavuze ko ibi babikora kuko ari kimwe mu bigomba kuranga abantu, gukora ibikorwa by’urukundo no gufashanya, banongeraho ko bitarangiriye aha kuko bazakomeza gutegura n’ibindi bikorwa nk’ibingibi.

Abenshi muri aba baterankunga b’iki gikorwa babarizwa mu matorero atandukanye, bityo ku bwo gusenga no kwizera ijambo ry’Imana bibatera kugira umutima wo gutanga babikunze.

Bakura mu modoka ibyo bazanye
CCID, abaterankunga n'abayobozi ba CARAES-Ndera baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages