Ni igitaramo cyiswe ‘Worship Legacy Season 3’. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5.000 Frw ahasanzwe, 10.000 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe mu myanya ya VVIP ari 20.000 Frw.
Bosco Nshuti yamaze gutangazwa nk’umuhanzi wa kabiri uzaririmba muri iki gitaramo nyuma ya Aimé Frank na we wamaze gutangazwa.
Gisubizo Ministries imenyerewe mu bitaramo ngarukamwaka yise ‘Worship Legacy’ aho ifata amajwi n’amashusho mu buryo bwa ‘Live recording’. Kugeza ubu imaze kubikora inshuro ebyiri [season 2].
Iya mbere yabaye muri Gicurasi 2018 ibera i Nyarutarama mu gihe iya kabiri yabereye muri Intare Conference Arena mu 2019.
Kuri iyi nshuro igitaramo nk’iki giteganyijwe ku wa 10 Nyakanga 2022 i Nyarutarama. Cyateguwe na BahAfrica Entertainment ya Ndayirukiye Fleury. Iyi album igiye kumurikwa izaba iriho indirimbo umunani ariko amashusho y’eshatu yamaze gufatwa anashyirwa hanze.
Reba indirimbo Gisubizo iheruka gushyira hanze

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!