00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahati Wellars, umuhanzi umaze guhimba indirimbo zisaga 1800 zikoreshwa muri Kiliziya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 January 2020 saa 04:11
Yasuwe :

Izina Bahati Wellars si rishya mu matwi y’abakurikira umuziki wanditse, cyane cyane uririmbwa muri Kiliziya Gatolika, kuko indirimbo zirenga 1800 zikoreshwa mu bice bitandukanye bya Misa zahimbwe n’uyu muhanzi.

Bahati wavukiye muri Santarari Musenyi, Paruwasi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu myaka 24 amaze akora ubuhanzi, yanditse indirimbo nyinshi zirimo iyamamaye cyane yitwa ‘Mfite inyota n’inzara’.

Mu buryo bwagutse, Bahati ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, ibisigo, imivugo n’amakinamico n’umwarimu w’umuziki, indirimbo n’ibigendanye no kuririmba.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubuhanzi kera kuko yagize imbaraga zo gutekereza mu gihe cy’ubugimbi akisanga ari mu muziki.

Nta shuri rifatika yizemo umuziki uretse kuba iyo mpano yaramuvutsemo mu gihe cy’ubuto bwe, ahanini bitewe n’uko yabaye umusaveri agakunda gushyushya abandi.

Bahati avuga ko korali yo ku ishuri ribanza rya Musenyi yamubereye nk’isoko y’umuziki we kuko bigishwaga n’abarimu babiri bari abahanga mu muziki ari bo; Kubwayo Emmanuel na Gashirankwanzi Sylvestre wacurangaga inanga nyarwanda, bakamwitaho icyo gihe.

Ati “...Nagiye mpura n’abantu bize muri seminari, abapadiri, niho umuziki wanjye watangiye kugaragara ko hari icyo nshoboye ntangira kwiga icyo bita ‘Solfège’. Mu 1996-1997 nari ngeze ku rwego rwo guhimba indirimbo nkanazigisha”.

Bahati washoboraga gukora indirimbo nk’eshatu ku munsi kandi azigisha n’amakorali, yibuka ko indirimbo ya mbere yahimbye akanayandika ari iyitwa ‘Tuje iwawe’, yagendanye n’izitwa ‘Dutashye ingoro y’umwami’ na ‘Mwungeri w’ubugingo’.

Izi ndirimbo zamenyekanye cyane mu Rwanda n’ahandi kuko wasangaga mu mashuri yisumbuye mu 1997 n’indi myaka yakurikiyeho zararirimbwaga cyane.

Bahati Wellars avuga ko mu myaka amaze akora umuziki amaze guhimba indirimbo zirenga 1800

Uko yahimbye ‘Mfite inyota n’inzara’

Bahati avuga ko mu 2004 yatekereje indirimbo yitwa ‘Mfite inyota n’inzara’ iririmbwa mu gihe cyo guhazwa. Ni indirimbo ifite amateka kuko yaturutse ku mushonji wari wagiye gufunguza kwa Padiri aho yabaga.

Ati “Nayitekereje nijoro ngiye kuryama ariko byari biturutse ku buzima [icyo gihe nabaga mu gipadiri], umuntu wari waje gufunguza w’umukene hanyuma ahageze asa n’aho atitaweho uko byari bikwiye kandi bigaragara ko ababaye rwose”.

Nyuma ya misa y’umunsi wakurikiyeho [ku cyumweru], Padiri yatanze inyigisho mu kiliziya asa n’ukomoza kuri cya kintu cy’abantu bashonje, bafite inzara ariko abyerekeza mu rwego rw’inzara ya roho.

Bahati ati “Noneho mpuza iyo nyigisho ya padiri n’uwo mubyeyi, icyo kintu cya Mfite inyota n’inzara kinzamo”.

Akomeza avuga ko kuwa Mbere yagiye ku ishuri akirirwa atekereza icyo kintu umunsi ukira yandika indirimbo.

“Nageze mu rugo mfata moto [twabaga muri Paruwasi ya Rusumo], nshyiraho ‘classeur, irati n’ikaramu njya ku isumo. Hari ahantu hasi abantu bagiye gusura isumo bicara ndamanuka nicaramo, byari bimaze kuba nka saa moya z’ijoro nshana urumuri rwa telefoni nkajya nsha imirongo nandika nahavuye saa mbili n’igice, umunsi wije nandika indirimbo”.

Iyi niyo ndirimbo yamuvunnye, nubwo afite izindi ndirimbo ndende nyinshi ariko nta ndirimbo yamuvunnye nka Mfite inyota n’inzara.

Bahati yemeza ko ikintu kimuvuna mu guhimba ari ukugira impamvu ituma ahimba. Kuva mu 1997, agenekereje asanga afite indirimbo zirenga 1800 zikoreshwa mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri iyi minsi abadasiba mu Kiliziya ntibahwema kubyina indirimbo yitwa ‘Mana idukunda byahebuje’, imaze hafi imyaka ibiri. Hari kandi iyitwa ‘Dukoraniye iwawe Mana nyir’ubuzima’ zose za Bahati.

Hari izindi zamenywe cyane nka Mfite inyota n’inzara, Umurage iririmbwa mu gushimira, Umunsi w’Uhoraho n’izindi zikundwa kubera ubuhanga uyu mugabo ashyira mu bihangano bye.

Umva indirimbo ’Mfite inyota n’inzara ya Bahati Wellars

Bahati avuga ko atajya agorwa no guhimba indirimbo ahubwo ikimugora ari impamvu

Alleluia du Messie mu Kinyarwanda

Alleluia du Messie ya Georg Friedrich Haendel ni indirimbo ikunzwe ku Isi yose iri mu ndimi zitandukanye.

Bahati niwe washyize iyi ndirimbo mu Kinyarwanda, agerageje gusanisha n’iby’ivuga n’igihe ikoreshwamo kugira ngo haboneke n’Ikinyarwanda cyayo.

Ati “Ni indirimbo nziza ariko ugasanga nk’umuntu wo mu cyaro kuyivuga mu Gifaransa bimugora, mu Kilatini bimugora, kuyiririmba mu Cyongereza bidashoboka, ariko hamwe n’ikinyarwanda akavuga ati “Uziko ya ndirimbo nanjye nayiririmba bigakunda”, mbitekereza gutyo hanyuma ndabikora”.

Alleluia du Messie yahinduwe mu Kinyarwanda na Bahati Wellars

Ijisho ku muziki nyarwanda

Bahati avuga ko muri rusange umuziki nyarwanda urimo gutera imbere ariko agasaba ko abandika ibihangano nk’umutungo mu by’ubwenge, bajya bakira indirimbo y’umuhanzi ari uko ayifitiye inyandiko kandi yanditse ku buryo bw’amanota kuko bishoboka.

Ni kenshi abahanzi nyarwanda basohora indirimbo ugasanga ihanaguye izindi zose yari afite. Bahati asanga biterwa n’uko ziba zubatse nabi, zidafite ireme ahazaza, zikoze nk’aho zigiye guhita zirangira.

Ati “Ubundi umuhanzi nyawe yagakwiye kujya mu cyiciro cy’umuhanuzi, agakora igihangano ashingiye ku byahozeho, ibiriho ariko ayo mashusho abiri akamuha gutekereza ibizaza”.

“Abahanzi bakwiye kugira imbaraga zo gushaka ubumenyi cyane kuruta kwizera impano zabo n’amafaranga...impano idafite ubumenyi ni nk’icyuma kidatyazwa”.

Ahamya ko ari yo mpamvu usanga abantu bagaruka mu ndirimbo za Rugamba nk’indirimbo z’uyu munsi kandi ari indirimbo zimaze imyaka n’imyaka.

Asaba Kiliziya gushyira imbaraga mu kuzamura ubuhanzi ku buryo umuntu ufite icyo amariye abakristu hajyaho uburyo butuma ubuhanzi bwe bwaguka.

“Kiliziya ibyungukiramo, za ndirimbo ikazibyaza umusaruro igafasha abakristu gusenga ariko ntabwo ari yo irimo kumfasha kuzitunganya”.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo Inyana ni iya mweru, abana ba Bahati nabo bageze ku rwego rwo gusoma umuziki wanditse, umugore we na we ni umunyamuziki ku rwego nk’urwe.

Bahati aracuranga ariko ntabikunda bitewe no kumenyera kwigisha korali. Acuranga Piano, imyirongi, acordeon na gake kuri Guitar.

Muri Mata umwaka ushize yasohoye indirimbo ye wenyine yise ‘Icyomoro’, yo mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu kwezi kumwe akaba azasohora indi ari wenyine.

Ikiganiro Bahati Wellars yagiranye na IGIHE

Mana idukunda byahebuje ikunzwe cyane muri iyi minsi

Bahati ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika

Umunsi w’uhoraho ya Bahati Wellars

Indirimbo Icyomoro Bahati yaririmbye wenyine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages