00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsene Manzi yasobanuye byimbitse izina rya Yesu binyuze mu ndirimbo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 18 April 2013 saa 12:41
Yasuwe :

Umuhanzi Arsene Manzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Izina rya Yesu” amaze imyaka itanu yandika kugira ngo afashe buri wese kunyurwa n’izina rya Yesu.
“Izina rya Yesu”, ni indirimbo iri mu njyana yoroheje mu buryo bw’umuziki mu rwego rwo gufasha abantu kumva neza no gusobanukirwa izina rya Yesu, ikaba yaramutwaye imyaka itanu ayandika kugira ngo ayinononsore neza, nk’uko Aresene Manzi yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: "Iyi (…)

Yagize ati: "Iyi njyana yoroheje nayikozemo ndayikunda cyane, kuko ituma amagambo n’ijwi umuntu ari gukoresha byumvikana kuko bituma umuntu wese yakira ubutumwa mu buryo bworoheje. Yantwaye igihe kirekere nyandika, kuko natangiye ahagana mu w’2007 nyitaho bitewe n’amanota icuranzemo, mu w’2012 ntangira kuyikora mu majwi, ubu mu w’2013 nibwo nyishyize ahagaragara hamwe n’amashusho yayo”.

Arsene asanzwe ari umuyomozi wo Kuramya no guhimbaza mu itorero rya Restoration Church ya Remera, ubu akaba afite umuzingo w’indirimbo 12. Avuga ko bitamworohera gushyira ahagaragara igihangano bye hanze bitewe n’amikoro, dore ko ngo gutunganya indirimbo “Izina rya Yesu”, byamutwaye amafaranga akabakaba ibihumbi 300.

Yirebe hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages