Kwimika aba ba pasiteri ni kimwe mu byaranze umunsi wa nyuma w’icyumweru cy’amasengesho ‘All Women Together 2026’.
Aba bagore basengewe ku wa 15 Kanama 2026 bahawe inshingano zo kuba abapasiteri, mu gihe abandi barenga 300 basengewe kugira ngo bafashe mu murimo w’Imana mu byiciro bitandukanye, abo Apôtre Mignonne yise ‘Ministers’ cyangwa abakozi b’Imana.
Iki gikorwa cyabaye munsi wa nyuma w’iki giterane cyamaze iminsi itanu kibera muri BK Arena i Kigali, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.
Apôtre Mignonne yavuze ko kimwe mu byatumye atekereza gusengera abashumba b’abagore nyuma yo kubona ikibazo cy’abakobwa bahohoterwa mu makorali, aho bamwe bajyaga kubwira abagabo b’abashumba ibibazo byabo, bikarangira bahohotewe cyangwa basambanyijwe.
Ati “Twasanze umukobwa aje kubwira ikintu umu mama bimurinda cyane. Ni kimwe mu bintu byo kurinda urubyiruko, kuko buriya abagabo na bo ni abantu beza. Na bo ni ukubarinda, kuko iyo umuririye ahita agira impuhwe cyane. Ni ukurinda umuhamagaro no kugwa mu cyaha.”
‘All Women Together 2026’ yari ifite insanganyamatsiko iggaruka ku ntero yo “kuva mu gutsikamirwa tujya mu ntsinzi.”
Muri uyu mwaka, iki giterane cyitabiriwe n’abantu ibihumbi baturutse mu bihugu 48, mu gihe abarenga 7.000 bari biteganyijwe kucyitabira buri munsi.
Women Foundation Ministries yashinzwe mu 2006, ikaba imaze imyaka 20 ikora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka abagore, gukomeza imiryango, gufasha urubyiruko no guteza imbere imibereho y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!