00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakimbirane Theo Bosebabireba afitanye na ADEPR agiye gutuma ashinga idini rye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 July 2014 saa 03:51
Yasuwe :

Kubera ibibazo afitanye na bamwe mu bayobozi ba ADEPR bagenda babangamira inyungu ze haba iz’amafaranga cyangwa kumubuza guterana n’abandi bakristu, Theo Bosebabireba yemeza ko bikomeje yashinga itorero rye bwite ariko umurimo w’Imana yiyemeje ugakomeza.
Ibi byose, Theo Bosebabireba yabitangaje, nyuma y’ikibazo kimubaye inshuro zirenga eshatu aho atumirwa mu bitaramo kuririmbira abakristu bikarangira ubuyobozi bwa ADEPR bumubujije gukandira mu rusengero rwabo ku mpamvu we ataramenyeshwa (…)

Kubera ibibazo afitanye na bamwe mu bayobozi ba ADEPR bagenda babangamira inyungu ze haba iz’amafaranga cyangwa kumubuza guterana n’abandi bakristu, Theo Bosebabireba yemeza ko bikomeje yashinga itorero rye bwite ariko umurimo w’Imana yiyemeje ugakomeza.

Ibi byose, Theo Bosebabireba yabitangaje, nyuma y’ikibazo kimubaye inshuro zirenga eshatu aho atumirwa mu bitaramo kuririmbira abakristu bikarangira ubuyobozi bwa ADEPR bumubujije gukandira mu rusengero rwabo ku mpamvu we ataramenyeshwa kugeza ubu.

Aganira na IGIHE , Theo Bosebabireba yasobanuye ko, icyamubabaje kurusha ibindi ndetse bikamutera kubyibazaho, ni igitaramo yagombaga kwitabira muri ADEPR Nyarugenge ku itariki 29 Kamena 2014 Pasiteri Mugabo Joseph amenye ko uyu muhanzi ari mu bazaririmba ,ategeka abateguye igitaramo kuvanaho Theo ngo babyanga bagashaka ahandi babikorera.

Theo ati, “Ibi bintu ntabwo bisobanutse, ngize n’Imana byavugwa bikamenyekana. Ku itariki ya 29 Kamena 2014 hari hateguwe igitaramo kuri ADEPR Nyarugenge nari mu bahanzi bagombaga kuririmba ndetse nanjye ndabyemera uwo munsi nywima abandi. Nyuma bagiye gutanga raporo y’abantu bagomba kuririmbayo, ngo bavuze ko Theo Bosebabireba arimo, umupasiteri witwa Mugabo aravuga ngo ntanshaka.”

Theo Bosebabireba ngo ntiyumva impamvu bamwe mu bapasiteri basigaye bamubuza kuririmba

Uwo Mugabo Joseph ngo nta mpamvu yabahaye yatumye yanga Theo. Bosebabireba ati, “Bamubajije impamvu atanshaka, ntiyavuga impamvu gusa ngo yarababwiye ngo ntibashyiramo Theo bashake ahandi babikorera. Uwo Mugabo ni we wabyanze, umushumba yarabishakaga.”

Abajijwe niba yaragejeje ikibazo cye mu buyobozi bukuru bwa ADEPR dore ko bimaze kumubaho inshuro eshatu ahantu hatandukanye, yavuze ko ntacyo yabaza abayobozi bakuru dore ko aho asengera nta kibazo na gito afiteyo.

Ati, “ Najya kubaza mu itorero hejuru iki se kandi aho nyoborwa iwacu nta kibazo mfite . Muri ADEPR Kicukiro ari naho mbarizwa nta kibazo mfitanye na bo , ndasenga, nitabira imirimo y’itorero mpakorera n’ibitaramo rwose.”

Bamwe mu bayobozi ba ADEPR nibakomeza kurwanya uyu muhanzi bakabangamira inyungu ze, ngo na we azashinga itorero rye ariko umurimo w’Imana ukomeze.

Bosebabireba na Pasiteri Mugabo

Bosebabireba ati, “Ibyo ntabwo ari byo cyane, keretse nibakomeza kundwanya nanjye narishinga. Icya ngombwa ni ukuba umuntu afite umuhamagaro, gukorera Imana ni uburenganzira bwa buri wese kandi iyo ubishoboye wabikora nta kibazo. Nkomeje kubangamirwa niko nabigenza kuko ibi bintu tubikora nk’akazi, nk’i Gisenyi bambujije kuririmba bampombya amafaranga 500,000.”

Yasoje agira ati, “Ngo yarababwiye ngo impamvu adashaka ko bantumira, ngo ni uko mvuga cyane mu itangazamakuru nabi. Icyo kintu cyarambabaje cyane, ndibaza nk’umushumba wumva itangazamakuru rimvuga nabi na we akarifasha akanyirukana, ubwo se ni umukozi w’Imana cyangwa ni Satani.”

Ku ruhande rwa Pasiteri Mugabo Joseph ushinjwa kwangira Theo kuririmba muri ADEPR Nyarugenge, yabyamaganiye kure avuga ko ri ibinyoma uyu muhanzi yahimbye.

Pasiteri Mugabo Joseph ni uyu ufite Bibiliya mu kwaha

Ati, “Niba ari na Theo wabivuze yababeshye. Nta muntu wamutumiye rwose. Uwo mugabo aratubeshyera 150%. Ni ibyo ahimbye ahubwo mumubaze impamvu. Arabeshya”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages