00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Patient Bizimana nyuma y’igitaramo cya mbere cya Pasika yakoreye muri Canada (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2025 saa 01:00
Yasuwe :

Umuramyi Patient Bizimana yagaragaje ibyishimo nyuma y’igitaramo cya mbere kiri mu bya ‘Easter Celebration’ afite muri Canada, agomba guhuriramo n’abahanzi bubatse amazina akomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni nyuma y’igitaramo cya mbere uyu mugabo yakoreye mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, mu gihe mu Mujyi wa Ottawa ho arahakorera ikindi gitaramo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye gutaramira mu Mujyi wa Montreal ndetse n’uko abakunzi be bamwakiriye. Ati “Nishimiye kubona abantu ba Montreal bizihiza Pasika, kandi ni intsinzi y’umuzuko w’umucunguzi wacu Yesu Krisito. Ishusho iki gitaramo cyampaye ni uko abantu banyotewe ibihe byo kuba mu bwiza bw’Imana. Amasaha yabaye macye.”

Ibi bitaramo ari guhuriramo n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Aime Frank ndetse na Miss Dusa. Kwinjira ni 45$ mu myanya isanzwe ndetse na 70$ mu y’icyubahiro. Uyu muhanzi mu cyo yehereyeho yaririmbyemo indirimbo umunani ze zakunzwe mu myaka yashize.

Uretse ibi bitaramo ari gutegura afatanyije na sosiyete yitwa ‘Reimage Canada Inc.’ imaze gukomera mu gutegura ibitaramo muri Canada, Patient Bizimana yari amaze iminsi ari gukora kuri album ye nshya ndetse agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziyigize ahereye ku yo yise “Agakiza”.

Ibi bitaramo byaherukaga mu 2019, icyo gihe Patient Bizimana yari yatumiye abahanzi barimo Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakurikiye Sinach yari yatumiye mu 2018.

Aheruka kuvuga ko ari gutegura igitaramo cya ‘Easter Celebration’ azamurikiramo album ye nshya mu Mujyi wa Kigali.

Yongeyeho ko nyuma yo kwimukira muri Amerika ateganya gukorera igitaramo i Kigali azanamurikiramo album ye nshya yise “Agakiza” yitiranwa n’indirimbo yashyize hanze mu minsi mike ishize.

Biteganyijwe ko iyi album azayimurika ku wa 5 Mata 2026, aho abahanzi bazafatanya bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Patient Bizimana amaze iminsi aba muri Amerika aho yimukiye n'umugore we
Patient Bizimana yavuze ko abantu bahembutse kubera igitaramo yakoze
Patient Bizimana yari amaze igihe adakora ibi bitaramo bye bya Pasika. Aha yari ari kumwe ku rubyiniro na Aime Frank uri mu baramyi bamufashije ku rubyiniro
Patient Bizimana yavuze ko amasaha yabaye make muri iki gitaramo cya mbere yakoreye muri Canada
Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafatanyije na Patient Bizimana muri iki gitaramo cye cya mbere
Patient Bizimana yaririmbanaga n'abitabiriye igitaramo
Iki gitaramo cya mbere cya Patient Bizimana kirakurikirwa n'ikindi arakora kuri iki cyumweru tariki 20 Mata
Patient Bizimana yakoze iki gitaramo mu gihe yitegura kumurikira album nshya i Kigali
Patient Bizimana ari kwitegura kumurikira album ye nshya i Kigali mu mwaka utaha
Miss Dussa ni umwe mu bafatanyije na Patient Bizimana muri iki gitaramo cyahembuye benshi
Abitabiriye bari bafashijwe
Habayeho umwanya wo kwigisha ijambo ry'Imana
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo cya Patient Bizimana
Abanyempano batandukanye bafatanyije na Patient Bizimana guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .