00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 120 bagiye kwerekeza muri Israel mu rugendo ‘Twende Jerusalem’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 April 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Abantu barenga 120 baturuka mu bihugu bitandukanye biyandikishije kwerekeza mu gihugu cya Israel, aho bagiye gukorera urugendo rutagatifu rwiswe ‘Twende Jerusalem’.

Ni urugendo rwateguwe na sosiyete yitwa Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse ruterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK). Iyi banki ubwayo yoherejeyo abakozi 10 yahembye kubera imyitwarire yabo mu kazi.

Uru rugendo rwatumiwemo Israel Mbonyi na Yvan Ngenzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzatangira ku wa 16 Mata 2022 rurangire ku wa 24 Mata 2022.

Uretse Abanyarwanda bitabiriye uru rugendo, IGIHE yamenye amakuru ko hari n’abaturuka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Kenya, u Burundi na Nigeria nabo bazarwitabira.

Uretse aba bahanzi bazaba baherekejwe n’ikipe y’ababafasha mu muziki, bamwe mu bantu bazwi bazarwitabira harimo; umuhanzi Mugunga Christian, Prof. Silas Rwakabamba uyobora Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, Kamanzi Louis, Umuyobozi wa Flash FM na Flash TV n’abandi.

Uru rugendo byitezwe ko ruzafasha abazarwitabira gutembera ibice bitandukanye by’igihugu cya Israel kiri mu bifite amateka akomeye by’umwihariko ku bemera Yezu/Yesu nk’umwami n’umukiza.

Kuba uru rugendo rwarahujwe na Pasika izaba ku wa 17 Mata 2022, yabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abakirisitu barwitabira ku bwinshi.

Abazarwitabira bazagira amahirwe yo kwizihiriza umunsi wa Pasika i Yeruzalemu mu gihe bazatembera mu bice bitandukanye nka; Carmel, Nazareth, Cana,Tiberias, Galilee, Umusozi wa Tabor, i Betelehemu n’ahandi hanyuranye hafite amateka akomeye benshi basoma muri Bibiliya.

Uretse gusenga no gutembera, Ubuyobozi bwa Go Tell buhamya ko abazarwitabira bazanarwungukiramo kugira umwanya uhagije wo kwihugura ku bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga kuko bazasura bimwe mu bigo bikomeye byo muri Israel, ubuhinzi, ishoramari n’ubucuruzi.

Ikindi ni uko uzaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurushaho kumenyana hagati y’abazitabira uru rugendo, bikaba byaba intangiriro y’imikoranire no gufashanya kwagura ubucuruzi bwabo.

Ruzaba kandi amahirwe adasanzwe yo kureba uko ahandi bakora ubucuruzi bwabo, bityo hanarebwa niba hari ibyo u Rwanda rwajya rwohereza muri Israel.

Byitezwe ko urundi rugendo nk’uru ruzaba ku wa 7 Kanama 2022, aho abantu bakomeje kwiyandikisha ku bwinshi banyuze hano.

Abarenga 120 bagiye kwerekeza muri Israel mu rugendo ‘Twende Jerusalem’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .