00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bakomeye mu Rwanda bahurijwe mu gitaramo cy’ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 14 November 2018 saa 06:15
Yasuwe :

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bufatanye na Alarm Ministries wateguye igitaramo kizakusanyirizwamo inkunga yo gushyigikira Bibiliya yahanikiwe igiciro kubera igabanuka ry’abaterankunga.

Iki gitaramo cyiswe “The Source of Melody Live Concert” kizabera kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva saa munani zo ku wa 25 Ugushyingo 2018

Alarm Ministries ikorana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR) kuva mu 2016 izataramana na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge; Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi na Healing Worship Team.

Cyanatumiwemo Israel Mbonyi na Simon Kabera bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana.

Abaterankunga ba Bibiliya mu Rwanda bagabanuka bitewe n’ugukendera k’ubukirisitu, bahitamo gushyigikira ibindi cyangwa inkunga igaherekezwa n’amategeko ahabanye n’imyemerere. Ibi bituma igiciro cyayo kizamuka.

Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David, yabwiye IGIHE ko igitaramo kizashishikariza Abanyarwanda gutunga no gukoresha Bibiliya.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana ariko no gushishikariza abakirisitu kugura, gutunga no gushyigikira Bibiliya.’’

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Gasare Michel, yavuze ko ubushobozi buzakivamo buzakusanyirizwa hamwe.

Yagize ati “Abaterankunga bagenda basaza, abandi bakarangiza igihe cyabo bihaye. Turasaba Abanyarwanda gushyigikira Bibiliya kuko mu bindi bihugu nka Kenya, Nigeria usanga abenegihugu aribo baterankunga ba mbere.”

Abakirisitu 90% by’abatuye u Rwanda babigizemo uruhare ikibazo cy’ihenda, ibura n’icika rya Bibiliya cyakemuka.

Mu Ukwakira 2015, SBR yakoze igikorwa wise “Shyigikira Bibiliya itazabura mu Rwanda.” Yakanguriye Abanyarwanda gutunga Bibiliya no kuyisoma cyane kuko ishobora kubura burundu.

U Rwanda rumaze imyaka isaga 100 bafite Bibiliya. Abaterankunga bavuga ko rukwiriye gucuka ku nkunga rugashaka uko ruzibonera.

Bibiliya Ntagatifu igurishijwe hadakuwemo amafaranga y’abaterankunga yagura 38,000 Frw mu gihe Bibiliya Yera ari 13 000 Frw.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu 1977. Usobanura Bibiliya Yera, Intagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Uyu muryango unacapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma iboneka no kuyikorera ubuvugizi.

Kwinjira muri “The Source of Melody Live Concert” ni 15.000 Frw ku bantu babiri, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 5000 Frw mu myanya isanzwe na 2000 Frw ku banyeshuri.

Amatike yo mu myanya isanzwe ari kugurishwa 3000 Frw ku bazayagura mbere y’igitaramo.

Iki gitaramo cyateguwe na Alarm Ministries ifatanyije n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda
Korali Shalom y'i Nyarugenge iri mu zikunzwe muri ADEPR mu Mujyi wa Kigali
Korali Ambassadors of Christ na yo izaba ihari
Simon Kabera ari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo kigamije ubukangurambaga bwa Bibiliya igenda izamurirwa ibiciro mu Rwanda
Israel Mbonyi uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages