00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese injyana ya muzika ya RnB izongera kwegukana PGGSS ?

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 8 March 2013 saa 03:49
Yasuwe :

Mu myaka ibiri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimaze riba, ryegukanywe n’abahanzi bo mu njyana imwe gusa “RnB”, muri uyu mwaka abantu bakomeje kwibaza ari nde uzatwara noneho iri rushanwa.
Muri uyu mwaka mu bahanzi 11 batangiye urugendo rwo guhatanira PGGSS III harimo abahanzi babiri gusa bo mu njyana ya RnB (Christopher na Knowless) bingana na 18,1%, bane bo mu njyana ya Hip hop/rap (Buldogg, Riderman, Fireman na Danny Nanone) bingana na 36,3 %, na batanu bo mu njyana ya (…)

Mu myaka ibiri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimaze riba, ryegukanywe n’abahanzi bo mu njyana imwe gusa “RnB”, muri uyu mwaka abantu bakomeje kwibaza ari nde uzatwara noneho iri rushanwa.

Muri uyu mwaka mu bahanzi 11 batangiye urugendo rwo guhatanira PGGSS III harimo abahanzi babiri gusa bo mu njyana ya RnB (Christopher na Knowless) bingana na 18,1%, bane bo mu njyana ya Hip hop/rap (Buldogg, Riderman, Fireman na Danny Nanone) bingana na 36,3 %, na batanu bo mu njyana ya Afro-beat (Mico Prosper, Urban Boys, Dream boys, Kamichi na Eric Senderi) bangana na 45,4%.

Ukurikije ubwinshi bw’umubare w’abahanzi, injyana ya Afro-beat niyo waha amahirwe, hagataho injyana ya Hip hop ariko ugereranije n’irushanwa riheruka aho injyana ya Hip hop yari ifite abahanzi batanu mu icumi bahataniraga PGGSS II ariko byarangiye igikombe cyegukanye na King James wo muri RnB, n’ubwo umuraperi Jay Polly yageze ku iherezo ry’irushanwa.

Bivuze ko gutwara iki gihembo bidafite aho bihuriye n’injyana kabone n’ubwo bamwe mu bantu twaganiriye bemeza ko abahanzi bo mu njyana ya RnB, usanga bakundwa n’abantu bafite amafaranga kandi bagira urukundo nyarwo biganjemo ab’igitsina gore, mu gihe abahanzi bo mu njyana ya Hip hop usanga bakundwa n’urubyiruko rw’abanyeshuri rutishoboye cyane.

Gusa PGGSS y’uyu mwaka itandukanye cyane n’amarushanwa yabanje, kuko hashyizweho itsinda bivugwa ko rishobora kuzagira 60% y’amajwi azaha umuhanzi itsinzi, naho 40% isigaye ikaba iy’abakunzi b’umuziki batanga amajwi yabo binyuze mu gutora kuri telefoni no kuri internet.

Kim Kizito ni umunyamakuru akaba n’umwe mu buyobozi bwa “East African Promoters” bategura iri rushanwa bafatanije na Bralirwa, asanga kuvuga ko umuhanzi runaka, wo mu njyana runaka ariwe ufite amahirwe yo kwegukana irushanwa waba wihuse cyane.

Kim agiira ati “Guma Guma ifite umwihariko wayo, Afro-beat niyo yiganje ariko ntiwakwemeza ko ariyo izagitwara, tuzaha buri wese ubushobozi buhagije, haracyari kare kugira ngo umuntu yemeze umuntu uzayegukana.”

Mu bantu batanduka twagiye tuganira usanga batarumva akamaro k’akanama nkemurampaka ari nayo mpamvu usanga abenshi bagikomeza kuvuga ko bazatora umuhanzi runaka akegukana,iri rushanwa, abandi bati Hip hop niyo itahiwe, abandi bati RnB ntamahirwe ifite muri uyu mwaka, n’ibindi bitandukanye.

Umuhanzi uzegukana PGGSS III azahabwa ibihembo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24, harimo gukorerwa umuzingo mushya n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages