00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zuchu ashobora gucyura umunyu muri gatanya ye na Diamond

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 16 July 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Suhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu akaba ari no mu bahanzi bazwi cyane muri Tanzania no mu karere, ashobora kuzisanga ntacyo acyuye muri gatanya yemewe n’amategeko ari gushaka guhana n’umugabo we, Diamond Platnumz, kuko imitungo ye yose yayibaruje kuri nyina.

Mu ijoro ryo ku wa 11 Nyakanga 2026, Diamond yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ya nyina, Sanura Kassim uzwi ku izina rya ‘Mama Dangote’. Muri ibi birori, Diamond yavuze ko imitungo ye yose yayandikishije mu mazina y’uyu mubyeyi we.

Mu mashusho y’ibi birori akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yarondoye iyo mitungo irimo imodoka, inyubako n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye afite.

Diamond yanagaragaye aha nyina impano z’imirimbo ihenze cyane kuko azi ko nyina ayikuna. Iyo mirimbo irimo isaha yo mu bwoko bwa Rolex ifite agaciro ka miliyoni zisaga 85 RWF, igikomo cya zahabu n’ishanga zaguzwe i Dubai.

Diamond anakunze kugaragara ashimira cyane nyina wamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika kuva kera ataramenyekana ubwo yabagaho mu buzima bubi mu i Tandale muri Tanzania.

Ubwo yari ari kumuha izi mpano imbere y’imiryango muri ibi birori, Diamond yasobanuye icyo nyina avuze mu buzima bwe arenzaho ko nta tandukaniro rigomba kuba ku mitungo yabo.

Ati “Namuzaniye imirimbo myinshi itandukanye. Ubutunzi bwanjye ni n’umutungo wa mama wanjye kandi ntabwo nabibabeshyaho cyangwa ngo nshe ku ruhande. Nta wundi muzumva kuko ibyanjye byose ni ibye”.

Zuchu ntiyigeze yitabira ibi birori bya nyirabukwe. Byatumye abafana bakeka ko umwuka ku mpande zombi waba utameze neza kugeza Zuchu abihamije ku munsi wakurikiyeho.

Ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yatangaje ko urukundo rwabo rwari rumaze imyaka itandatu rwarangiye ndetse ari gushaka gatanya.

Zuchu ashobora gucyura umunyu muri gatanya ye na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages