Umuraperi Ziggy 55, uzwi nk’umwe mu bari bagize itsinda The Brothers, mu kwezi kw’Ukwakira azarushinga na Salama Iddo Mutoni wahoze akina mu ikipe y’igihugu ya Basketball.
Tariki ya 12 Ukwakira ni ugusaba i Nyamirambo aho Mutoni Salama avuka , naho kuri 19 Ukwakira ni ubukwe nyirizina.
Ziggy 55 aganira na IGIHE yagize ati “Ndashaje kandi ndambiwe kuba mu busiribateri, igihe kirageze ngo ndongore, mve mu rwego rw’abasore nitwe Papa”.
Uyu Salama Mutoni , wahoze akina mu ikipe y’igihugu ya Basketball ahagana mu mwaka wa 2005, ubu akaba asigaye akora mu muryango utegamiye kuri Leta Ziggy atifuje guhita adutangariza izina.
Uyu Ziggy, 55 amaze igihe atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda kubera gahunda z’akazi ahugiyemo.
Uretse kuba ari umuhanzi, Ziggy asanzwe akora mu Kigo cy’igihugu gishinwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority).
Ziggy 55 asezeye ubusiribateri nyuma ya bagenzi nka Ally Soudy, David Bayingana n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO