Zeotrap uri mu baraperi bahagaze neza muri iyi minsi nyuma yo gushyira hanze EP ye nshya yise ‘Story Yose’, yateguje album ye ya gatatu n’igitaramo cyo kuyimurikiramo kizaba kinabaye icya mbere cye akoze.
Ibi Zeotrap yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kuza kutuganiriza kuri EP ye ya mbere yashyize hanze igizwe n’indirimbo eshanu.
‘Story Yose’ Zeotrap ahamya ko ari EP ya mbere akoze kuko yahoraga yifuza guha abakunzi be album, ahitamo kuba ari yo akora.
Uretse iyi EP, Zeotrap yavuze ko afite album nshya ateganya gusohora mu minsi mike iri imbere ndetse akaba ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kuyimurika.
Ati “Ni album izaba igizwe n’indirimbo nakoranye na benshi mu baraperi bakuru bacu, kandi ku kigero cyo hejuru indirimbo ziyigize zararangiye kuko zakorewe muri studio yacu duherutse kuzuza.”
Zeotrap ahamya ko mbere y’uko umwaka utaha urangira azakora igitaramo cye cya mbere azanamurikiramo album ye ya gatatu.
Zeotrap yamenyekanye mu muziki asohora indirimbo yari asanganywe zirimo iyo yise ‘Akaradiyo’, ‘Si Sawa’, ‘Eleee’ n’izindi, ku bw’amahirwe abona abantu batangiye kuzikunda bituma yigira inama yo gusohora album ye ya mbere yise ‘Abafana Ibihumbi Ijana’.
Ni album yari igizwe n’indirimbo icumi, ikaba ari na yo iriho iyo yise ‘Umwanda’ iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.
Nyuma yo gufata no gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize iyi album, Zeotrap yafashe icyemezo cyo gutangira gukora kuri album ye ya kabiri yise ‘Ntabwo Anoga’ ari na yo yaherukaga gusohora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!