Ibi byabereye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026 mu birori bya Louis Vuitton byari mu cyumweru cy’imideli cya Paris, Paris Fashion Week, aho Zendaya yari yicaye ku murongo w’imbere mu muhango wabereye i Louvre.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Brigitte Macron yegera Zendaya ngo amusuhuze, uyu mukinnyi wa filime akamureba, akamwenyura, akamuhereza ikiganza ariko akomeza kwicara.
Zendaya yagize ati “Muraho, nishimiye guhura namwe.”
Bamwe mu babonye ayo mashusho banenze Zendaya, bavuga ko yagombaga guhaguruka igihe yasuhuzaga Brigitte Macron, nk’ikimenyetso cyo kumwubaha.
Icyakora, abandi bamushyigikiye bavuga ko ashobora kuba yaratunguwe no kubona Brigitte Macron amwegereye, ndetse bibaza niba koko byari ngombwa ko ahaguruka.
Hari kandi abagaragaje ko mbere gato y’uko Brigitte Macron amusuhuza, Zendaya yari yanakomeje kwicara ubwo Bernard Arnault, Umuyobozi Mukuru wa LVMH, yamusuhuzaga.
Ibi byatumye bamwe bavuga ko imyitwarire ye itari igamije gusuzugura by’umwihariko umugore wa Perezida w’u Bufaransa.
Aya mashusho yatumye habaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashimangira ko guhaguruka mu gihe usuhuza umuntu mukuru cyangwa umushyitsi ari ikimenyetso cy’icyubahiro, mu gihe abandi bavuga ko uko Zendaya yitwaye bidakwiye guhita bifatwa nk’agasuzuguro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!