Muri ibi birori bitegurwa na Essence Magazine, byabaye ku wa Kane, tariki 12 Werurwe 2026, Zendaya yerekanye impeta isa n’izabashyingiranwe kuri camera, iba igihamya ko ashobora kuba yarashyingiranwe na Tom Holland, bamaze imyaka bacuditse bucece.
Zendaya na Tom Holland batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2017, ubwo bafatanyaga kwamamaza filime ya ‘Spider-Man: Homecoming’, bakinnyemo bombi.
Amagambo yaje gushira ivuga mu 2021 ubwo bafotorwaga basomana.
Marsai Martin wari uyoboye ibirori bya Essence Black Women, bihemba abagore b’abirabura bitwaye neza i Hollywood, akaba na mubyara wa Zendaya, yamusabye kumwereka ikimenyetso, undi azamura akaboko, akereka camera, abari aho bamukomera amashyi.
Martin yakomeje avuga ko Zendaya atari umuntu ukunda gushyenga mu buzima bwe bwite, bityo ko ibyo aberetse ari ukuri.
Inkuru y’uko Zendaya na Tom bashyingiranwe yari imaze iminsi yemejwe na Law Roach umaze igihe kinini ategurira Zendaya imyenda yambara.
Uyu yemeje ko aba bombi bashyingiranwe mu ibanga, ubwo yaganiraga na Access Hollywood, mu bihembo ‘Actor Awards’, tariki ya 1 Werurwe.
Roach yagize ati “Ubukwe bwari bwarabaye [...]ahubwo ntimwabimenye.”
Umunyamakuru yakomeje amubaza niba koko ari ukuri, undi aramusubiza ati “Cyane”.
Tariki 10 Werurwe, Zendaya yongeye kugaragara yambaye impeta ya zahabu, isanzwe yambarwa n’abashyingiranwe mu mafoto yafashwe mu birori byo kwerekana imideli byateguwe na Louis Vuitton.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!