Uyu mukunzi w’icyamamare Tom Hollad ni umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko. Nyuma yo gukina muri izi filime zose no kuzamamaza azenguruka mu itangazamakuru no mu birori bitandukanye, Zendaya yahamije ko agiye gufata umwanya wo kwitekerezaho akiyitaho kugira ngo azagarukane imbaraga.
Ati “Aka ni akazi kenshi cyane katanyemereraga kuruhuka kandi uba ujya ahantu hashya buri segonda ndetse ubwonko bwawe buba bwananiwe. Birashimishije, ndabyishimira kandi ntacyo nabihinduraho ariko rimwe na rimwe uba ukeneye kugenda ukabura igihe gito”.
Mu mishinga ikomeye yari ahugiyemo igatuma ananirwa irimo nk’igice cya gatatu cya filime ya ‘Euphoria’, ‘The Drama’, ‘The Odyssey’, ‘Spider-Man: Brand New Day’ na Dune: Part Three’.
Asoje ingendo eshanu zitandukanye zizenguruka itangazamakuru, byatumye uyu mwaka ari wo amaze gukoramo ibintu byinshi mu mwuga we.
N’ubwo Zendaya ari guteganya kumara igihe atagaragara mu ruhame nk’uko yabisobanuye, abakunzi ba filime ntibazamukumbura cyane kuko zimwe muri filime asize akoze zizajya hanze vuba.
Filime zimwe zamaze gutunganywa izindi nka 'The Odyssey’ zikaba zimaze igihe zitegerezanyijwe amatsiko menshi n'abakunzi ba sinema.




Ibitekerezo 0